Ikipe y’igihugu ya Argentine yashyize Lionel Messi mu bakinnyi bazakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Bénin mu kwezi gutaha, witezwe kuba umukino w'uyu rutahizamu wo gusezera ku mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga akinira Argantine.
Muri Kanama 8 uyu mwaka, Messi yatangaje ko asezeye mu gukinira ikipe y’igihugu ya Argentine, nyuma yuko igihugu cye gitsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2026, na nyuma yuko avuze ko yari arimo gutekereza kuri ejo hazaza he mu mupira w’amaguru nyuma y’urupfu rwa se, Jorge Messi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 39, wari kapiteni wa Argentine ubwo begukanaga igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2022, yavuze ko icyo cyemezo cyo kureka gukinira iyo kipe, izwi ku izina rya ‘La Albiceleste’, cyamubabaje “cyane” ariko ko yatanze “ibishoboka byose” ndetse nta kintu na kimwe yasigaranye cyo gutanga” mu mupira w’amaguru atahaye Igihugu ke.
Messi, ufite agahigo ko kwegukana igihembo cya ‘Ballon d'Or’ inshuro umunani, ubu akinira ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika. Messi kandi ni we mukinnyi ufite ugahigo ko gutsindira Argentine ibitego byinshi ndetse ni na we ufite ugahigo ko kuyikinira imikino myinshi, akaba yarayitsindiye ibitego 125 mu mikino 207.
Claudio Tapia, umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentine, yagize ati: “Twafashe icyemezo cyo gutumira umukinnyi wa mbere w’intyoza(Umuhanga) cyane ku isi, ikirango cy’ikipe y’igihugu yacu, kapiteni wacu, Lionel Andres Messi, kugira ngo ashobore gusezerwaho mu buryo rwose akwiriye bw'icyubahiro tuzabikora tariki ya 6 Ukwakira muri Argentine.”
Ikibuga Estadio Monumental cy’ikipe ya River Plate, kiri mu murwa mukuru Buenos Aires wa Argentine, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 85,000, ni cyo kizakinirwaho uwo mukino na Bénin.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Argentine begukanye igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2022 na bo batumiwe muri uwo mukino, umukino Tapia yavuze ko uzaba ari igihe “kitazibagirana”.
