Amakuru Agezweho
Sports

Byiringiro wa kiniraga Kepler VC yapfuye

Umukinnyi wa APR VC, Byiringiro Patrick yaguze avuye muri Kepler VC, yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2025-26, Byiringiro yahise ashyira umukono ku masezerano ya APR VC y’imyaka ibiri.

Bivugwa ko uyu musore wari mu beza Igihugu gihanze amaso muri uyu mukino, yari amaze iminsi arwaye n’ubwo uburwayi yazize butaratangazwa.

Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Kepler VC yari sigaje igihe gito ku masezerano y’iyi kipe, ariko akaba yari ayimazemo imyaka itatu, ayifasha kugera ku ntego zitandukanye.

Kuva yayigeramo nta na rimwe iyi kipe itasoreje umwaka mu makipe ane meza muri Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball, ibyatumaga ikina imikino ya kamarampaka mu buryo buhoraho.

Yafatanyije n’iyi kipe inshuro ebyiri mu marushanwa y’amakipe yitwaye neza iwayo muri Afurika “African Men’s Volleyball Club Championship”, harimo n’iriheruka kubera mu Rwanda.




Ku byerekeye umwanditsi

NIYONKURU Evariste

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Nate Ament Yanditse Amateka Yo Kuba Uwa Mbere Utowe muri NBA Draft Sports

Nate Ament Yanditse Amateka Yo Kuba Uwa Mbere Utowe muri NBA Draft

Inkuru Yose
Lionel Messi Akomeje Guca Agahigo Sports

Lionel Messi Akomeje Guca Agahigo

Inkuru Yose
U Bufaransa Bwatangiye Neza Igikombe cy’Isi, Mbappé Yandika Amateka Mashya Sports

U Bufaransa Bwatangiye Neza Igikombe cy’Isi, Mbappé Yandika Amateka Mashya

Inkuru Yose