Ethiopia yinjiye mu mwaka mushya wa 2019, mu birori by’umwihariko byabaye kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, aho Abanya-Ethiopia bizihije umwaka mushya hakurikijwe ingengabihe ya Ge’ez.
Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi byizihiza umwaka mushya ku wa 1 Mutarama hakurikijwe ingengabihe ya Gregorian, Ethiopia ifite ingengabihe yihariye ituma itangira umwaka mushya mu kwezi kwa Nzeri.
Mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Nzeri 2026, mu murwa mukuru Addis Ababa, habaye ibirori byo kwakira umwaka mushya wa 2019. Muri ibyo birori, abaturage bishimiye gusezera ku mwaka ushize no kwakira undi mushya, hanarashwe ibishashi by’umuriro.
Ethiopia ikoresha ingengabihe ya Ge’ez, itandukanye n’ingengabihe ya Gregorian ikoreshwa henshi ku Isi. Iyi ngengabihe igizwe n’amezi 13, aho amezi 12 agira iminsi 30 buri kwezi, mu gihe ukwezi kwa 13, kwitwa Pagumen, kugira iminsi itanu cyangwa itandatu bitewe n’uko ari umwaka usanzwe cyangwa uw’inyongera.
Iri tandukaniro mu ngengabihe ni ryo rituma umwaka wa Ethiopia uba inyuma y’uwa Gregorianho imyaka irindwi kugeza ku munani. Ni yo mpamvu mu gihe ibihugu byinshi biri mu mwaka wa 2026, Ethiopia yatangiye umwaka wa 2019.Umwaka mushya wa Ethiopia, uzwi nka Enkutatash, ni kimwe mu birori bikomeye by’umuco w’Abanya-Ethiopia.
Ni igihe imiryango n’inshuti bahurira hamwe, bagasangira, bakishimira umwaka mushya ndetse bakanizihiza umurage n’umuco by’igihugu.Ibirori bya Enkutatash kandi bifite igisobanuro cyihariye ku Banya-Ethiopia, kuko bibaha umwanya wo gutangira umwaka bishimira ibyiza by’umwaka ushize ndetse bagasangira ibyiringiro by’umwaka mushya.
