Umunyarwanda-Umunyamerika Nate Ament yanditse amateka mashya muri siporo y’u Rwanda nyuma yo kuba Umunyarwanda wa mbere utowe muri NBA Draft, igikorwa ngarukamwaka gitoranywamo abakinnyi binjira muri shampiyona ikomeye ya Basketball ku Isi, NBA.
Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yatoranyijwe ku mwanya wa 13 muri rusange (13th Overall Pick) mu muhango wa NBA Draft 2026 wa bereye muri Barclays Center i Brooklyn, New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo ku ikubitiro izina rye rya tangajwe n’ikipe ya Miami Heat, amakuru ya kurikiyeho yemeje ko Nate Ament azatangira urugendo rwe muri NBA akinira Milwaukee Bucks nyuma y’ubwumvikane bwa baye hagati y’aya makipe ku munsi wa Draft.
gutorwa kwa Nate Ament ni amateka akomeye ku Rwanda kuko nta wundi Munyarwanda wari warigeze atoranywa muri NBA Draft kuva iri rushanwa ryatangira. Ibi bikaba ari intambwe ikomeye igaragaza uburyo basketball y’u Rwanda ikomeje kuzamuka no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Ikindi cyagaragaye cyane muri uwo muhango ni uburyo Ament yagaragaje ishema ry’igihugu akomokamo. Yaserutse yambaye ipataro ni kote byihariye byariho ikirango cya “Visit Rwanda”, ubutumwa bwa shimishije benshi mu Banyarwanda ndetse n’abakurikiranira hafi iterambere rya siporo y’u Rwanda.
Mbere yo kugera kuri uru rwego, Nate Ament yari amaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri basketball yo muri Amerika. Ya kiniye ikipe ya Tennessee muri shampiyona ya NCAA, aho yitwaye neza bituma yitabwaho n’abasesenguzi ndetse n’amakipe menshi yo muri NBA.
Abasesenguzi ba basketball bavuga ko Ament afite ubushobozi bwo gukina ku myanya itandukanye bitewe n’uburebure bwe, umuvuduko n’ubuhanga bwo gutsinda amanota, ibintu byatumye aba umwe mu bakinnyi bifuzwaga cyane muri NBA Draft 2026.
Gutorwa kwe ntabwo ari itsinzi ye bwite gusa, ahubwo ni itsinzi ku Rwanda no ku rubyiruko rwose rwifuza kugera kure binyuze muri siporo. Nate Ament abaye urugero rw’uko impano, gukora cyane no kudacika intege bishobora kugeza umuntu ku rwego rwo hejuru ku Isi.
Mu gihe yitegura gutangira gukina muri Milwaukee Bucks, Abanyarwanda benshi biteze ko azakomeza kuzamura ibendera ry’igihugu ku ruhando mpuzamahanga no gukomeza guha icyizere abakiri bato bafite inzozi zo kuzaba abanyabigwi muri basketball.
Nate Ament yinjiye mu mateka nk’Umunyarwanda wa mbere utowe muri NBA Draft, ibintu bishobora kuzibukwa imyaka myinshi iri imbere nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwa siporo y’u Rwanda ku rwego rw’Isi.
