.Ku wa 14 Nzeri 1901, ni bwo Perezida wa 25 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, William McKinley, yapfuye azize ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe n’umugizi wa nabi, maze Visi Perezida we Theodore Roosevelt ahita amusimbura ku mwanya wa Perezida.
McKinley yari yarashwe ku wa 6 Nzeri 1901, ubwo yari yitabiriye imurikabikorwa rya Pan-American Exposition ryabereye i Buffalo, muri Leta ya New York. Yarashwe mu nda na Leon Czolgosz, wari umuyoboke w’umutwe w’abaharaniraga impinduramatwara mu buryo bukaze. Nubwo abaganga bagerageje kumuvura, ibikomere yagize byaje guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima, birangira apfuye nyuma y’iminsi umunani.
Urupfu rwa McKinley rwahinduye ubuyobozi bw’Amerika mu buryo butunguranye. Ku munsi yapfiriyeho, Theodore Roosevelt wari Visi Perezida yahise asabwa kurahira nka Perezida mushya, hakurikijwe Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Roosevelt yarahiye ku mugoroba wo ku wa 14 Nzeri 1901, mu nzu ya Ansley Wilcox i Buffalo, imbere y’abayobozi bake bari bahari. Indahiro uwayimuhaye ni John R. Hazel, umucamanza wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Kuva uwo munsi, Roosevelt yatangiye kuyobora igihugu mu bihe by’akababaro gakomeye nyuma y’iyicwa rya McKinley. Nyuma yaje kugira uruhare rukomeye mu mateka y’Amerika, by’umwihariko mu guteza imbere kubungabunga ibidukikije, kurengera abaguzi no kugenzura ibigo bikomeye by’ubucuruzi.
