Amakuru Agezweho
Entertainment

Element Eleéeh yatoranyijwe muri gahunda ya Apple Music “Up Next East Africa.

Umuhanzi nyarwanda Element Eleéeh yatangaje ko yishimiye cyane gutoranywa muri gahunda ya Apple Music “Up Next East Africa”, imwe mu zigamije kumenyekanisha no guteza imbere abahanzi bafite impano n’icyerekezo cyo kugera ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Element yavuze ko iri hitamo atarifata nk’igihembo gusa, ahubwo ari inshingano ikomeye yo gukomeza guhagararira u Rwanda n’umuco warwo mu buryo bw’umwimerere. Yagaragaje ko intego ye ari ugukomeza guhanga umuziki udasanzwe, ushobora guhindura no kuzamura urwego rw’umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

 Uyu muhanzi yavuze ko umwaka wa 2026 awubona nk’umwaka wo gukomeza kwagura ibikorwa bye bya muzika, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa n’inkuru zimbitse, ndetse no gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

 Mu rwego rwo gutangira uwo mwaka mushya w’iterambere, Element yahuje indirimbo ze zose yasohoye kuva umwaka wa 2026 watangira azikusanyiriza kuri EP yise “GENESIS”, izina risobanura intangiriro nshya mu rugendo rwe rwa muzika.

Element Eleéeh ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho yatangiye kumenyekana cyane nk’utunganya indirimbo (Producer) ahagana mu mwaka wa 2020. Mu 2022 ni bwo yinjiye mu kuririmba ku giti cye, ahita amenyekana cyane binyuze mu ndirimbo “Kashe” yakunzwe n’abatari bake.

 Kugeza ubu, Element amaze hafi imyaka itandatu akora umuziki nk’utunganya indirimbo, mu gihe amaze imyaka ine nk’umuhanzi uririmba ku giti cye, ibintu byatumye aba umwe mu bahanzi bafite uruhare runini mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Iserukiramuco rigamije guteza imbere umuco Nyarwanda rigiye gutangira i Kigali Entertainment

Iserukiramuco rigamije guteza imbere umuco Nyarwanda rigiye gutangira i Kigali

Inkuru Yose
Teyana Taylor yigaruriye BET Awards 2026, yegukana ibihembo bine Entertainment

Teyana Taylor yigaruriye BET Awards 2026, yegukana ibihembo bine

Inkuru Yose
Tom Holland yemeje ko yashakanye na Zendaya mu ibanga Entertainment

Tom Holland yemeje ko yashakanye na Zendaya mu ibanga

Inkuru Yose