Amakuru Agezweho
Politics

I Paris: Paul Kagame na Emmanuel Macron batangije urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasuye umujyi wa Paris mu Bufaransa ku wa 2 Kamena 2026, aho yifatanyije na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu gutaha urwibutso rushya rwubatswe mu rwego rwo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rwibutso rugizwe n’amabuye abiri manini (double stèle) rwubatswe ku nkengero z’Umugezi wa Seine mu mujyi wa Paris. Rwakozwe n’umunyabugeni Grada Kilomba, hagamijwe kuba ahantu ho kwibukira no guha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Mu butumwa bwatangiwe muri uwo muhango, Perezida Macron yavuze ko uru rwibutso rushyira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi “ku mutima w’amateka y’u Bufaransa,” anashimangira ko ari indi ntambwe mu rugendo rwo kwemera ukuri ku mateka yabaye mu Rwanda.

Iki gikorwa gifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’umubano ugenda urushaho kuba mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma y’imyaka myinshi yaranzwe n’ibibazo by’amateka ajyanye n’uruhare rw’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wabaye mubi cyane ndetse ibihugu byombi byageze aho bica umubano wa dipolomasi mu 2006. Gusa kuva mu 2009 watangiye kongera kuzahuka, cyane cyane nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron i Kigali mu 2021. Ubu ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu bukungu  na dipolomasi.

Perezida Kagame yagaragaje ko uru rwibutso ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ukuri kw'amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo

 Perezida Macron yagaragaje ko mu gihe hari ababa bashaka kugoreka amateka nk’aya Jenoside, abantu bakwiye gushyira imbaraga mu kugaragaza ukuri



Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Perezida Paul Kagame Yasabye Abofisiye Basoje Amasomo i Nyakinama Kurangwa n’Ubutwari, Ubushishozi n’Intego Ihamye. Politics

Perezida Paul Kagame Yasabye Abofisiye Basoje Amasomo i Nyakinama Kurangwa n’Ubutwari, Ubushishozi n’Intego Ihamye.

Inkuru Yose
Perezida Kagame yakiriwe na Emir wa Qatar Politics

Perezida Kagame yakiriwe na Emir wa Qatar

Inkuru Yose