Amakuru Agezweho
World

Sam Altman yemeye ko abantu bafite impamvu zo gutinya ubwiyongere bwa AI

Umuyobozi wa OpenAI, Sam Altman, yavuze ko abantu bafite impamvu zo kugira impungenge ku iterambere ryihuse ry’ubwenge buhangano (AI), ariko asaba ko abantu barushaho kwizera ibigo biyikora.

Altman yabivugiye mu nama yabereye i San Francisco, aho yasobanuye ko ubushobozi bwa AI bukomeje kwiyongera ku muvuduko ukomeye. Yemeje ko hari ibibazo bishobora guterwa n’iri koranabuhanga, cyane cyane ku mutekano no ku buryo rya koreshwa.

Yavuze ko ibigo bikora AI bikwiye kugira uruhare mu kwigenzaho no gushyiraho ingamba z’umutekano. Altman kandi yavuze ko niba ibigo bibona ko umutekano utagendana n’umuvuduko w’iterambere rya AI, bikwiye kugabanya cyangwa guhagarika iterambere kugeza igihe biboneye ko ibintu byizewe.

Ibi bikomeje guteza impaka ku isi, aho bamwe basaba ko AI igomba kugenzurwa n’amategeko akomeye, mu gihe abandi bashimangira ko ibigo by’ikoranabuhanga bikwiye kugira umwanya wo kuzigenzura. AI imaze kugera ku rwego rwo gukora imirimo igoye irimo ubushakashatsi, kwandika no gutunganya porogaramu, gusesengura amakuru ndetse no gukoresha mudasobwa mu gukora imirimo y’intambwe nyinshi.

Sangiza aya makuru