Amakuru Agezweho
Entertainment

Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30

Taikun Ndahiro, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano, yasabye Urukiko ko rutamufunga iminsi 30 y’agateganyo, ahubwo rukamwohereza muri gahunda yo kuvura no kuvana umuntu ku biyobyabwenge izwi nka ‘Rehab’.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 26 Kanama 2026, Taikun Ndahiro yarezwe n’Umudaso witwa Jean Pierre ndetse n’umupolisi witwa Gasasira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bagiye aho Taikun Ndahiro yari atuye nyuma yo guhamagarwa na Kubwayo Lenzo, uzwi nka DJ Lenzo.

DJ Lenzo yahamagaye inzego z’umutekano nyuma yo gusanga Taikun Ndahiro yifungiranye mu nzu babanagamo, ari kugerageza gutwika ibintu imbere munzu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abashinzwe umutekano bageze aho hantu, Taikun Ndahiro yakubise Umudaso Jean Pierre umugeri, ndetse agerageza gufungurira imbwa ye kugira ngo ibarye abari aho, ariko bikanga.

Ku birebana n’ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Taikun Ndahiro yasanzwemo urumogi rufite igipimo cya 280, ari na ho bwashingiye busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Taikun Ndahiro yemeye ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025, ariko avuga ko muri Mata 2026 yatangiye urugendo rwo kurureka.

Yasabye imbabazi ku gihe yamaze arukoresha, avuga ko yari azi ko gukoresha urumogi ari icyaha.

Taikun yabwiye Urukiko ko urugendo rwo kurureka rwamugoye cyane kubera ko DJ Lenzo babanaga na we yakomezaga kurunywa ndetse akarumuzanira mu rugo.

Yavuze ko ibi byatumye afata umwanzuro wo gutandukana na DJ Lenzo, cyane ko ahamya ko nta kintu na kimwe yishyuraga mu rugo.

Taikun kandi yavuze ko nyuma y’uko DJ Lenzo yanze kuva mu nzu, yasohoye ibintu bye, asigamo igitanda, hanyuma atwika ibipapuro mu rwego rwo kumutera ubwoba kugira ngo yemere kugenda.

Yasobanuye ko ubwo yari muri ibyo bikorwa, yatunguwe no kubona abapolisi babiri n’Umudaso umwe mu rugo, bamusaba ko bamwambika amapingu.

Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kuzirikana ku rugendo yatangiye rwo kureka gukoresha urumogi, maze aho kumufunga iminsi 30 y’agateganyo rukamwohereza muri ‘Rehab’, aho avuga ko ashaka gufashwa kurureka burundu.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat” Entertainment

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat”

Inkuru Yose
BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori Entertainment

BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori

Inkuru Yose
Trump yategetse ko amabendera y’Amerika yururutswa mu rwego rwo kunamira Dolly Parton Entertainment

Trump yategetse ko amabendera y’Amerika yururutswa mu rwego rwo kunamira Dolly Parton

Inkuru Yose