Amakuru Agezweho
History

1890 ni bwo umunyabugeni Vincent van Gogh,yitabye Imana

Tariki ya 29 Nyakanga 1890 ni umwe mu minsi yibukwa cyane mu mateka y'ubuhanzi ku Isi, kuko ari bwo umunyabugeni w'Umuholandi, Vincent van Gogh,yitabye Imana afite imyaka 37.

Van Gogh yapfiriye mu gace ka Auvers-sur-Oise mu Bufaransa, nyuma y'iminsi ibiri arashwe ku wa 27 Nyakanga 1890. Nubwo hari impaka zakomeje kuvugwa ku buryo yarashwemo, benshi mu bahanga bemeza ko yapfuye azize igikomere cy'isasu.

Mu gihe yari akiriho, Van Gogh ntiyigeze ahabwa agaciro gakomeye nk'umuhanzi. Yabayeho mu buzima bugoye, ahura n'ibibazo by'ubukene ndetse n'uburwayi bwo mu mutwe. Icyakora, nyuma y'urupfu rwe ni bwo ibikorwa bye byamenyekanye ku rwego mpuzamahanga.

Mu buzima bwe, yashushanyije ibihangano birenga 2,000, birimo amashusho y'amavuta arenga 860 Bimwe mu bihangano bye byamamaye cyane harimo The Starry Night, Sunflowers,The Bedroom na Irises. Ubu bifatwa nk'ibihangano by'agaciro gakomeye mu mateka y'ubugeni, ndetse bimwe muri byo byagurishijwe amafaranga abarirwa muri za miliyoni z'amadolari ya Amerika.

Abasesenguzi b'ubuhanzi bavuga ko Van Gogh yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubuhanzi bwa kijyambere (Modern Art), aho uburyo bwe bwo gukoresha amabara n'imirongo bwabaye isoko y'ubuhanga ku bahanzi benshi bamukurikiye.

Buri mwaka, ku wa 29 Nyakanga, abakunda ubuhanzi hirya no hino ku Isi bibuka ubuzima n'umurage yasize, ibikorwa bye bikomeje gusurwa n'abarenga miliyoni mu nzu ndangamurage zitandukanye.



Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Igitero cya Utoya Cyahinduye Amateka ya Noruveje History

Igitero cya Utoya Cyahinduye Amateka ya Noruveje

Inkuru Yose
Intambara ya Biafra yatangiye, iba imwe mu zasize amateka akomeye muri Afurika History

Intambara ya Biafra yatangiye, iba imwe mu zasize amateka akomeye muri Afurika

Inkuru Yose
Gamal Abdel Nasser yatorewe kuyobora Misiri, atangiza ibihe bishya bya Repubulika History

Gamal Abdel Nasser yatorewe kuyobora Misiri, atangiza ibihe bishya bya Repubulika

Inkuru Yose