Amakuru Agezweho
Entertainment

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat”

Umuraperi w’Umunyamerika Yung Miami yongeye kugaragaza imbaraga z’indirimbo ye “Spend Dat”, ubwo yayirimbaga mu gitaramo cyaranzwe n’imbyino n’umwuka w’ibyishimo, abafana bakamwunganira mu kuririmba no kubyina.

Spend Dat ni imwe mu ndirimbo Yung Miami yashyize hanze mu 2026, mu gihe akomeje kwagura umwuga we nk’umuhanzi wigenga nyuma yo kwamamara cyane ari umwe mu bagize itsinda rya City Girls.

Iyi ndirimbo yakomeje kugira umusaruro ukomeye mu muziki wa Hip-Hop muri uyu mwaka. Muri Nyakanga 2026, “Spend Dat” yazamutse igera ku mwanya wa 19 kuri Billboard Hot 100, uba ari wo mwanya mwiza Yung Miami yari amaze kugeraho nk’umuhanzi wigenga.

Nanone, indirimbo yabaye iya mbere kuri Mainstream R&B/Hip-Hop Airplay ndetse no kuri Rap Airplay, bikaba byari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa solo.

Ubwamamare bwayo bwongerewe imbaraga n’imbuga nkoranyambaga, cyane cyane TikTok, aho abantu benshi bakomeje gukoresha indirimbo mu mashusho yabo. Raporo ya Spotify yagaragaje ko umubare w’abayumva wazamutse cyane bitewe n’imbyino yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo Yung Miami yamamaye cyane binyuze muri City Girls, itsinzi ya Spend Dat iri kumufasha kongera kwigaragaza ku giti cye.

Mu gitaramo cyagaragajwe na Billboard Hip-Hop, uburyo abafana bakiriye iyi ndirimbo bwongeye kugaragaza ko yamaze kugira umwanya ukomeye mu bakunzi ba Hip-Hop, cyane cyane mu bitaramo aho abantu bayibyina kandi bakayiririmba hamwe n’umuhanzi.

Muri Kamena 2026 kandi, Yung Miami yagaragaje ko indirimbo ye yari imaze kugira umwanya ukomeye mu muziki ubwo abafana bayiririmbaga mu birori bya BET Awards.

Kuba Spend Dat yarageze mu myanya yo hejuru ya Billboard, ikagira umubare munini w’abayikoresha ku mbuga nkoranyambaga ndetse igakundwa mu bitaramo, byatumye Yung Miami akomeza gufatwa nk’umwe mu bahanzi b’abagore bakomeje kuvugwa cyane muri Hip-Hop muri 2026.

Kuba ubu,igitaramo cyagaragajwe na Billboard ni ikindi kimenyetso cy’uko Spend Dat itakiri indirimbo yumvwa gusa kuri streaming platforms, ahubwo yamaze no kuba indirimbo y’ibitaramo ituma abafana babyina kandi bakayiririmba hamwe na Yung Miami.


Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30 Entertainment

Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30

Inkuru Yose
BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori Entertainment

BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori

Inkuru Yose
Trump yategetse ko amabendera y’Amerika yururutswa mu rwego rwo kunamira Dolly Parton Entertainment

Trump yategetse ko amabendera y’Amerika yururutswa mu rwego rwo kunamira Dolly Parton

Inkuru Yose