Amakuru Agezweho
History

Umuco umaze ibinyejana uhuza abanyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama, Abanyarwanda bari mu gihugu no mu mahanga bizihije Umuganura, umwe mu minsi mikuru gakondo y'ingenzi mu mateka y'u Rwanda, wizihizwa hagamijwe gushimira Imana ku musaruro, guha agaciro umurimo no gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda.

Umuganura si umunsi mukuru usanzwe, ahubwo ni umurage ndangamuco umaze ibinyejana byinshi ubaranga. Amateka agaragaza ko watangiye kwizihizwa mu bihe by'ubwami bw'u Rwanda mbere y'ubukoloni, igihe ubuhinzi bwari inkingi y'ubukungu n'imibereho y'abaturage.

Muri icyo gihe, iyo imyaka yabaga yeze, abaturage bazanaga umusaruro wa mbere bakawushyikiriza Umwami nk'ikimenyetso cyo gushimira Imana yabahaye umusaruro mwiza no kugaragaza ubumwe bw'igihugu. Umwami yabanzaga gukora umuhango wo kuganura imyaka mishya, hanyuma abaturage bose bakabona uburenganzira bwo kuyirya. Byafatwaga nk'ikimenyetso cyo kubaha umurimo no guha agaciro ibyo igihugu cyari cyagezeho.

Umuganura wari ufite intego zirenze ibyo gusangira umusaruro gusa. Wari umwanya wo gushimira Imana, gushishikariza abaturage gukunda umurimo, kwimakaza ubufatanye no gusigasira indangagaciro zaranze Abanyarwanda kuva kera.

Icyakora, mu mwaka wa 1925, ubutegetsi bw'abakoloni b'Ababiligi bwahagaritse kwizihiza Umuganura ku mugaragaro, buwufata nk'umuhango ufitanye isano n'ubwami n'imigenzo gakondo. Ibyo byatumye uyu munsi umaze imyaka myinshi utizihizwa ku rwego rw'igihugu, nubwo hari aho wakomeje kuzirikanwa mu miryango imwe n'imwe.

Nyuma y'imyaka 86 utizihizwa ku rwego rw'igihugu, Umuganura wongeye gusubizwaho na Leta y'u Rwanda mu mwaka wa 2011, hagamijwe kuwusubiza umwanya wari ufite mu kubungabunga umuco nyarwanda no gukomeza kwimakaza indangagaciro z'ubumwe, kwigira n'umurimo.

Kuva icyo gihe, wizihizwa buri mwaka ku wa Gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama, aho uba warahindutse umwanya wo kurebera hamwe ibyagezweho mu rwego rw'ubuhinzi, ubworozi n'iterambere rusange ry'igihugu.

Mu kwizihiza Umuganura haba ibikorwa bitandukanye birimo gusangira umusaruro, kumurika ibikorwa by'indashyikirwa mu buhinzi n'ubworozi, guhemba abahinzi n'aborozi bitwaye neza, kwerekana umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n'indirimbo gakondo, ndetse no gukangurira abaturage gukomeza gukora bashyize imbere kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro.

Abahanga mu muco bavuga ko Umuganura ugifite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n'indangagaciro, kuko wibutsa Abanyarwanda ko iterambere rigerwaho binyuze mu murimo, ubufatanye no gukoresha neza umutungo kamere.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi n'umutekano w'ibiribwa, Umuganura ukomeza kuba umwanya wo gushimira ibyagezweho no kongera kwiyemeza gukora cyane kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku iterambere rirambye.

Uyu munsi ukomeje kuba ikimenyetso cy'ubudasa bw'umuco nyarwanda, uhuza amateka n'icyerekezo cy'ejo hazaza, aho Abanyarwanda basangira umusaruro, bishimira ibyo bagezeho, bakanasubiza amaso ku nshingano zo gukomeza kubaka igihugu kirangwa n'ubumwe, umurimo n'iterambere.

Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Ni iki gituma Ethiopia iba mu mwaka wa 2019 mu gihe ahandi ari 2026? History

Ni iki gituma Ethiopia iba mu mwaka wa 2019 mu gihe ahandi ari 2026?

Inkuru Yose
Ibitero by’iterabwoba byahitanye hafi abantu 3,000 muri Amerika History

Ibitero by’iterabwoba byahitanye hafi abantu 3,000 muri Amerika

Inkuru Yose
1890 ni bwo umunyabugeni Vincent van Gogh,yitabye Imana History

1890 ni bwo umunyabugeni Vincent van Gogh,yitabye Imana

Inkuru Yose