Amakuru Agezweho
Entertainment

BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori

BK Arena yatangaje amabwiriza mashya agenga imyambarire n’imyitwarire y’abantu bitabira ibitaramo n’ibindi birori bibera muri iyi nyubako, mu gihe impaka ku myambarire y’abitabira ibitaramo zikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mabwiriza mashya yashyizwe hanze na BK Arena, abitabira ibirori basabwe kubahiriza imyambarire n’imyitwarire bijyanye n’ahantu hahurira abantu benshi.

BK Arena yavuze ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwambara uko ashaka no kugaragaza umwihariko we, ariko ko imyambarire igomba kuba yubahiriza indangagaciro z’ahantu rusange kandi ikita ku bandi baba bitabiriye ibirori.

Muri ayo mabwiriza, BK Arena yashimangiye ko ibice by’ibanga by’umubiri bigomba kuba bitwikiriye bihagije.

Yavuze kandi ko imyenda ibonerana cyangwa itagaragaza umubiri neza igomba kuba ifite ikindi gitwikiro gihagije ku buryo ibice by’ibanga bitagaragara.

Ikindi cyashyizwe ku rutonde rw’ibitemewe ni imyenda iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso bishobora gufatwa nk’ibiteye isoni, bibangamira cyangwa bitera ubwoba abandi.

Ibi bisobanuye ko nubwo abitabira ibitaramo bemerewe kwihitiramo imyambarire yabo, hari imipaka igomba kubahirizwa kugira ngo ibirori bibere ahantu hizewe kandi hubahiriza buri wese.

Ku bijyanye n’imyitwarire, BK Arena yavuze ko guhohotera abandi, kubatera ubwoba, kurwana cyangwa gukora urugomo bitazihanganirwa mu birori bibera muri iyi nyubako.

Abitabira ibirori basabwe kubaha umwanya bwite w’abandi, umutekano ndetse n’uburenganzira bwa buri wese bwo kwishimira igitaramo mu mutekano.

Ibi birimo kwirinda imyitwarire ishobora kubangamira cyangwa gushyira mu kaga abandi bitabiriye ibirori.

BK Arena yanagarutse ku bijyanye no gucuruza no kunywa inzoga mu birori byayo.

Yatangaje ko inzoga zizajya zihabwa umuntu wabanje kwerekana indangamuntu, mu rwego rwo kubahiriza ibisabwa n’amategeko no gukomeza umutekano mu bitabiriye ibirori.

Aya mabwiriza yatangajwe mu gihe ikibazo cy’imyambarire y’abitabira ibitaramo, cyane cyane abakobwa n’abagore, kimaze iminsi kivugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Impaka zongeye gufata indi ntera nyuma y’ibyagaragaye mu bitaramo biheruka kubera muri Parking ya BK Arena n’ahandi, aho bamwe bagiye banenga imyambarire y’abitabiriye, mu gihe abandi bagaragaza ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo uko yambara.

Muri iki gihe, amabwiriza mashya ya BK Arena ashyira imbere ihame ry’uko umuntu agomba kugira ubwisanzure bwo kwambara uko ashaka, ariko akubahiriza imipaka ijyanye no kuba ari ahantu hahurira abantu benshi.

Aya mabwiriza kandi aje mbere gato y’igitaramo gikomeye giteganyijwe kubera muri BK Arena, kizaherekeza ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 21.

Muri iki gitaramo hateganyijwe kuririmba umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Rema, mu gitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki benshi.

Mu gihe ibitaramo bikomeye bikomeje kubera muri BK Arena, aya mabwiriza mashya ategerejweho gufasha abategura ibirori n’abitabiriye kumenya neza ibyo basabwa mu bijyanye n’imyambarire, imyitwarire n’umutekano.

Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat” Entertainment

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat”

Inkuru Yose
Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30 Entertainment

Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30

Inkuru Yose
Trump yategetse ko amabendera y’Amerika yururutswa mu rwego rwo kunamira Dolly Parton Entertainment

Trump yategetse ko amabendera y’Amerika yururutswa mu rwego rwo kunamira Dolly Parton

Inkuru Yose