Amakuru Agezweho
Entertainment

Trump yategetse ko amabendera y’Amerika yururutswa mu rwego rwo kunamira Dolly Parton

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetse ko amabendera y’igihugu yururutswa kugeza hagati mu cyumweru, mu rwego rwo kunamira umuhanzikazi w’icyamamare Dolly Parton witabye Imana afite imyaka 80.

Trump yatangaje ko urupfu rwa Dolly Parton ari igihombo gikomeye ku Banyamerika ndetse no ku bantu benshi ku isi. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yavuze ko Dolly yari umuntu wihariye kandi ko umurage we uzahora wibukwa.

Abahoze ari ba Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakiriho na bo bifatanyije mu kunamira uyu muhanzikazi, bashimangira uruhare yagize mu muziki, ibikorwa by’ubugiraneza ndetse no mu guteza imbere umuco w’Abanyamerika.

Dolly Parton yari umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Country Music. Yavukiye muri Tennessee mu 1946, avukira mu muryango w’abana 12 wari ubayeho mu buzima bworoheje.

Ubuzima bwe bw’ubuhanzi yatangiye akiri muto. Ku myaka itandatu, yatangiye kuririmba mu rusengero rw’iwabo, aho sekuru yari umuvugabutumwa. Nyina, Avie Lee, na we yakundaga kuririmba indirimbo gakondo, ibintu byagize uruhare mu gukura kwa Dolly mu muziki.

Nyirasenge wari umucuranzi wa gitari akanandika indirimbo na we yamugiriye uruhare rukomeye mu kumutera imbaraga no kumufasha kumenya umuziki. Dolly yakomeje kuzamuka mu buhanzi kugeza ubwo akiri umwana yatangiye gutaramira kuri televiziyo no ku maradiyo yo mu gace k’iwabo.

Ku myaka 13 gusa, yari amaze kumenyekana cyane mu njyana ya Country Music, ndetse ataramira kuri Grand Ole Opry, rumwe mu rubyiniro rukomeye kandi ruzwi cyane mu mateka y’umuziki wa Country muri Nashville, muri Tennessee.

Dolly Parton yasize umurage ukomeye mu muziki no mu bikorwa by’ubugiraneza, bituma aba umwe mu bantu b’ingenzi bagize uruhare mu mateka y’umuco n’imyidagaduro muri Amerika.

Urupfu rwe rwakiriwe nkinkuru ya gahinda mu bice bitandukanye by’isi, aho abafana, abahanzi n’abayobozi bakomeje kugaragaza agaciro k’umurage yasize.

Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat” Entertainment

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat”

Inkuru Yose
Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30 Entertainment

Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30

Inkuru Yose
BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori Entertainment

BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori

Inkuru Yose