Amakuru Agezweho
Entertainment

King James yahuje ibisekuru by'abahanzi mu gitaramo cy'imyaka 20, benshi bandika amateka muri BK Arena

Mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, King James yateguye igitaramo cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026, cyarenze kuba igitaramo cye bwite gihinduka ihuriro ry'abahanzi b'ingeri zitandukanye, bamwe bamaze igihe kinini mu muziki n'abakizamuka, aho benshi bananditse amateka yo kuririmba kuri uru rubyiniro ku nshuro ya mbere.

Abari bitabiriye iki gitaramo bari biteze kubona King James aririmba indirimbo zamugize icyamamare, ariko batungurwa no kubona ahuriza ku rubyiniro inshuti ze, abo bakoranye ndetse n'abahanzi bashya bagiye bagira uruhare mu rugendo rwe.

King V ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, aririmba indirimbo zirimo "Tattoo", "Suwawe (Kwihoma)", "Tossa" na "Narahindutse", agaragaza imbaraga n'ubushobozi bwo kwiyereka abafana bari buzuye BK Arena.

Nyuma ye, King James yahaye umwanya umuhanzikazi mushya wa Kina Music, Zuba Ray, wanditse amateka yo gukandagira bwa mbere ku rubyiniro rwa BK Arena. Bombi baririmbanye indirimbo "Ikirezi", mbere y'uko King James ashimira Miss Nishimwe Naomie n'umugabo we bagize uruhare mu ifatwa ry'amashusho y'iyo ndirimbo.

Kimwe mu bihe byakoze ku mitima y'abari bitabiriye igitaramo ni igihe King James yahamagaraga Ishimwe Clement, washinze Kina Music. Yabwiye abafana ko hari igihe yari ageze aho ashaka guhagarika umuziki, ariko Clement akamugira inama zamufashije kongera kwiyizera no gutangira gukora indirimbo zituje.

Nyuma y'ayo mateka, bombi baririmbanye indirimbo "Amahitamo" na "Ese Warikiniraga", Clement acuranga piano y'umweru yari itatse indabo, ibintu byakiriwe n'amashyi menshi. Muri uwo mwanya kandi, insakazamashusho za BK Arena zagaragaje Butera Knowless wari mu bitabiriye igitaramo, ibintu byakiriwe n'impundu z'abafana.

Ariel Wayz na we yinjiye ku rubyiniro aririmbana na King James indirimbo "Ndagukumbuye", yakirwa neza n'abafana, mbere y'uko Itorero Inyamibwa ryongera uburyohe mu gitaramo binyuze mu ndirimbo "Igitekerezo".

Mu gukomeza urugendo rw'umuziki nyarwanda, King James yahaye umwanya Nicolas Peek, bombi baririmba indirimbo "Kugasozi", abafana bayiririmba ijambo ku rindi, bagaragaza ko igifite umwanya ukomeye mu mitima yabo.

Manick Yani na we yanditse amateka yo kuririmba bwa mbere muri BK Arena, aho yaririmbye "Akayobe" ari kumwe na King James, yakirwa n'abafana bari bamaze igihe batamubona ku rubyiniro.

Mico The Best na we yagaragaye muri iki gitaramo ku nshuro ya mbere muri BK Arena. Yafatanyije na King James kuririmba "Umugati", mbere y'uko abafana bamusaba kubaririmbira agace k'indirimbo "Igare", na we akabikora ashimisha benshi.

Hip Hop na yo ntiyasigaye inyuma kuko Danny Nanone yagaragaye nk'umuraperi rukumbi watumiwe muri iki gitaramo. Yaririmbye "Ijanisha" ari kumwe na King James, agaruka imbere y'imbaga y'abafana mu gitaramo gikomeye nyuma y'igihe kinini.

Igitaramo cyasojwe n'umutima w'ibyishimo ubwo Shaffy yageraga ku rubyiniro akaririmba "Akabanga", indirimbo abafana baririmbye yose. Uyu muhanzi na we yanditse amateka yo kuririmba bwa mbere muri BK Arena, asoza aterera ikoti yari yambaye mu bafana.

Iki gitaramo cyabaye ikimenyetso cy'uburyo King James yahisemo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki adashyira imbere amateka ye gusa, ahubwo asangira urwo rugendo n'abamufashije, inshuti ze ndetse n'abahanzi bakizamuka.

By'umwihariko, abahanzi barimo King V, Zuba Ray, Manick Yani, Mico The Best na Shaffy banditse amateka yo kuririmba ku rubyiniro rwa BK Arena ku nshuro ya mbere, bituma ijoro ryo ku wa 1 Kanama 2026 risigara ari rimwe mu yanditse amateka akomeye mu muziki nyarwanda.

Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Iserukiramuco rigamije guteza imbere umuco Nyarwanda rigiye gutangira i Kigali Entertainment

Iserukiramuco rigamije guteza imbere umuco Nyarwanda rigiye gutangira i Kigali

Inkuru Yose
Teyana Taylor yigaruriye BET Awards 2026, yegukana ibihembo bine Entertainment

Teyana Taylor yigaruriye BET Awards 2026, yegukana ibihembo bine

Inkuru Yose
Tom Holland yemeje ko yashakanye na Zendaya mu ibanga Entertainment

Tom Holland yemeje ko yashakanye na Zendaya mu ibanga

Inkuru Yose