Umuhungu wa Ambasaderi wa Isiraheli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yechiel Leiter, yakomeretse bikomeye nyuma yo kugongwa n’imodoka mu gitero cyabereye muri West Bank yigaruriwe ku wa Gatatu.
Neria Leiter, umusirikare w’ingabo z’ingoboka wari uri ku kazi ko kurinda bariyeri iri hafi y’agace ka Beit Horon, yajyanywe mu bitaro i Yeruzalemu kugira ngo ahabwe ubuvuzi.
Se, Yechiel Leiter, yavuze ko umuhungu we akeneye igitangaza kugira ngo akire. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yizera imbaraga z’isengesho ndetse ko iyo Abisiraheli bunze ubumwe, ibitangaza bibaho.
Umushoferi w’imodoka yagonganye na Neria yamenyekanye nka Mahmoud Muhammad Mahmoud Suleiman, ufite imyaka 29. Minisiteri y’Ubuzima ya Palesitine yavuze ko yarashwe agapfira aho igitero cyabereye.
Hamas yashimye icyo gitero mu itangazo yasohoye, ivuga ko ari igisubizo ku bikorwa bya Isiraheli muri West Bank na Yeruzalemu. Icyakora, uyu mutwe ntiwavuze ko ari wo wateguye cyangwa wagize uruhare rutaziguye muri icyo gitero.
Uyu muryango wa Leiter usanzwe warahuye n’akaga gakomeye. Umuhungu we mukuru, Moshe Yedidya Leiter, wari ufite imyaka 39, yiciwe mu mirwano yabereye muri Gaza mu Gushyingo 2023, mu byumweru bya mbere by’intambara yatangiye nyuma y’igitero Hamas yagabye muri Isiraheli mu Kwakira uwo mwaka.
