Minisitiri wa Siporo mu Rwanda , Nelly Mukazayire, yagejeje ku bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, abashimira intsinzi bakuye kuri Liberia ndetse anabashishikariza gukomeza kwitwara neza mu mukino utaha bazahuramo na Cap-Vert.
Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’umukino wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, aho Amavubi yatsinze Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Perezida Kagame yari mu bitabiriye uyu mukino.
Nyuma y’umukino, Minisitiri Mukazayire yasanze abakinnyi mu rwambariro, abashimira ubushake, ubwitange n’imbaraga bagaragaje, anabagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame bubasaba gukomeza guhatana.
Yagize ati: "Twizera ko iyo dutangiye neza, dusoza neza. Dutewe ishema namwe, dutewe ishema n’akazi mwakoze kuko harimo ubushake, kwitanga no gukotana, kandi ibyo bigaragazwa n’umusaruro mwatanze."
Minisitiri Mukazayire yabibukije ko intsinzi ya mbere ari intangiriro y’urugendo rugikomeje, abasaba gukosora ibitaragenze neza no kongera imbaraga mu mikino iri imbere.
Yashimiye kandi abakinnyi, abatoza n’abandi bagize ikipe ku ruhare bagize muri iyi ntsinzi, avuga ko ubuyobozi n’abafana b’Amavubi bakomeje kubashyigikira.
Mu butumwa yabagejejeho, yabasabye kutagira ubwoba bwo guhangana na Cap-Vert, nubwo ari ikipe ikomeye, ahubwo bakazajya mu kibuga bafite icyizere n’ubushake bwo gutsinda.Ati: "Mugire intumbero kandi mutuze. Ubu ni bumwe mu butumwa nahawe ngo mbagezeho. Mufite impano ndetse n’ubushobozi mu buryo mukina."
Yakomeje abibutsa ko ubuyobozi n’abafana babari inyuma, abasaba kuzashyira imbaraga mu mukino wa Cap-Vert kugira ngo bakomeze urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Mu mukino wabahuje na Liberia, Amavubi yatsindiwe na Biramahire Abeddy, Leroy-Jacques Mickels na Joy-Lance Mickels, mu gihe igitego cya Liberia cyatsinzwe na Sylvanus Nimely.
Nyuma y’umunsi wa mbere, u Rwanda na Mali binganya amanota atatu mu Itsinda K, buri kipe ikaba izigamye ibitego bibiri. Liberia na Cap-Vert zo zatangiye zitsindwa.Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza muri Cap-Vert. Mu bakinnyi batagiye muri uru rugendo harimo Mbonyumwami Taiba, Uwiyaremye Fidali, Niyongira Patient na Mugisha Yves.
Amavubi azakina na Cap-Vert ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, i Praia, mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda K.
