Amakuru Agezweho
Politics

Ethiopian Airlines ya hagaritse ingendo muri Tigray nyuma y’uko ikibuga cy’indege bagifashe

Impungenge zikomeye z’umutekano zongeye kuvuka mu ntara ya Tigray, mu majyaruguru ya Ethiopia, nyuma y’amakuru avuga ko abarwanyi bo muri ako karere bafashe ikibuga cy’indege cya Mekelle, wari umurwa mukuru w’ako karere. Ibi byatumye Ethiopian Airlines ihagarika ingendo zijya i Mekelle, Shire na Axum, ivuga ko icyemezo cyafashwe kubera uko umutekano wifashe muri ako karere.

Aya makuru akurikiye ibitero bya drones bivugwa ko byabaye mu bice bitandukanye bya Tigray. Abayobozi bo muri ako karere batangaje ko abantu nibura 14 bishwe, abandi 22 barakomereka mu gitero cyabereye mu mujyi wa Alamata ku wa Kabiri.

Umwuka mubi warushijeho kwiyongera nyuma y’uko Tigray People's Liberation Front (TPLF) itangaje ko yunze ubumwe n’andi matsinda atandatu yitwaje intwaro. Aya matsinda avuga ko agamije kurwanya no gukuraho ubutegetsi buri i Addis Ababa. Ibi byatumye havuka impungenge ko amakimbirane ashobora kongera gufata indi ntera, nyuma y’imyaka mike gusa intambara yari imaze guhagarara.

Intambara ya Tigray yamaze imyaka ibiri, kuva mu 2020 kugeza mu 2022, yarangiye nyuma y’amasezerano y’amahoro yabayeho ku bufasha bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Iyo ntambara yabaye imwe mu zamennye amaraso menshi ku Isi mu myaka ya vuba, aho umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe yigeze kugereranya abahitanywe na yo hafi 600,000.

Kongera kugaragara kw’imirwano n’ibitero bya drones, gufatwa kw’ikibuga cy’indege ndetse no guhagarikwa kw’ingendo z’indege byongeye gutera impungenge ko amahoro yari amaze imyaka mike yubakwa muri Tigray ashobora gusenyuka. Nubwo amakuru menshi akomeje guturuka ku mpande zirebwa n’amakimbirane, ibimenyetso bishya by’umwuka mubi biri gutuma amahanga akurikiranira hafi uko ibintu bizagenda muri Tigray.


Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Umuhungu w’Ambasaderi Leiter yakomeretse bikomeye, se asaba amasengesho Politics

Umuhungu w’Ambasaderi Leiter yakomeretse bikomeye, se asaba amasengesho

Inkuru Yose
Perezida wa Iran yavuze ko igihugu cye cyakorewe iterabwoba na Amerika Politics

Perezida wa Iran yavuze ko igihugu cye cyakorewe iterabwoba na Amerika

Inkuru Yose
Rwanda n’u Bubiligi byongeye kubyutsa umubano w’ibihugu byombi Politics

Rwanda n’u Bubiligi byongeye kubyutsa umubano w’ibihugu byombi

Inkuru Yose