Abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bamaze igihe bashakishwa n’u Rwanda, batawe muri yombi mu Budage no muri Canada mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside.
Innocent Sebagoyi yafatiwe mu Budage ku wa 7 Nyakanga 2026. Uyu mugabo ukomoka mu Murenge wa Mushonyi, mu Karere ka Rutsiro, yari amaze imyaka myinshi ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda nyuma y’uko impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe mu 2019.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Sebagoyi yari Umwungirije wa Burugumesitiri ushinzwe ubutegetsi n’amategeko muri Komini Kayove. Akurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari bahungiye ku Ishuri rya Muyange.
Undi wafashwe ni Laurent Nduwayezu, wafatiwe muri Canada ku wa 22 Kamena 2026. U Rwanda rwari rwaramaze gutanga impapuro zo kumuta muri yombi kuva mu 2014.
Nduwayezu, ukomoka mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru, mu 1994 yari umuyobozi w’abashinzwe umutekano ku ruganda rwa Bralirwa i Gisenyi, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, aho bivugwa ko yaba yaragize uruhare mu gutegura no gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa.
Ifatwa ry’aba bagabo bombi rikomeje kugaragaza ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu gukurikirana abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe ko ubutabera bugera ku bantu bose bakekwaho ibyaha bikomeye, aho baba bari hose ku isi.
