Abunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo babwiye urukiko ko ubutabera budakwiye kureberwa gusa ku bafite ubuzima, ahubwo ko bugomba no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bukabungabunga amateka ndetse bukarwanya ihakana n’ipfobya byayo.
Me Paruelle yavuze ko ubutabera bufite inshingano yo guha agaciro abarokotse n’ababuze ababo, ashimangira ko uru rubanza rugomba kuba umusanzu ukomeye mu kubungabunga amateka no gusigasira ukuri.
Yagize ati: "Ubutabera bw’abantu ni ubw’abazima koko, ariko ni n’ubw’abapfuye. Uru rubanza rugomba kuba umusanzu mu kubungabunga amateka, kuko kwibuka ari byo bifite akamaro kanini ku bahohotewe no mu gusana sosiyete zacu."
Yakomeje agaragaza ko Jenoside atari icyaha cyibasira abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo ko ari icyaha cyibasira inyokomuntu yose. Yavuze ko ari na yo mpamvu amahanga yemeye ihame ry’ububasha mpuzamahanga rituma abakekwaho Jenoside bakurikiranwa aho baba bari hose.
Me Paruelle yavuze ko u Bufaransa bufite inshingano n’uburenganzira bwo kuburanisha Dr Eugène Rwamucyo, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ireba inyokomuntu yose, bityo gutanga ubutabera bikaba ari uburyo bwo guha icyubahiro abazize iyo Jenoside no gushyigikira ukuri.
Yanagarutse ku ngaruka Jenoside yasize ku bayirokotse, avuga ko ihungabana rikomeye rituma benshi batabasha gusobanura neza ibyo banyuzemo.
Yagize ati: "Ihungabana rihungabanya ubushobozi bwo kwibuka. Umubiri wongera kubaho ibyabaye mbere y’uko ubwenge bubasha kubivuga. Gutanga ubutabera si uguhana gusa abakora ibyaha, ahubwo ni no kwemera ko ku bahohotewe bamwe, no kwibuka ubwabyo ari ububabare bukomeye."
Na Me Sebbah, uri mu bunganira abaregera indishyi, yasabye urukiko kuzirikana ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari amajwi y’abagombaga kurimburwa bose ariko bakarokoka kugira ngo ukuri kumenyekane.
Me Smadja, uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ivanguraruhu n’Urwango rukorerwa Abayahudi (LICRA), yavuze ko Jenoside ari icyaha kigamije kurimbura itsinda ry’abantu bazira uko bavutse, ashimangira ko idakwiye gufatwa nk’intambara cyangwa amakimbirane hagati y’impande ebyiri.
Abunganira abaregera indishyi bose bahurije ku kuba uru rubanza rutagamije gusa kugaragaza uruhare rwa Dr Eugène Rwamucyo mu byaha ashinjwa, ahubwo ko rugamije no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga amateka no gukomeza urugamba rwo kurwanya abayihakana cyangwa abayipfobya.
