Amakuru Agezweho
Entertainment

Teyana Taylor yigaruriye BET Awards 2026, yegukana ibihembo bine

Umuhanzikazi, umukinnyi wa filime ndetse n'umuyobozi w'amashusho y'indirimbo, Teyana Taylor, ni we wabaye icyamamare cyaranze

itangwa ry'ibihembo bya BET Awards 2026, nyuma yo kwegukana ibihembo bine mu birori byabereye muri Peacock Theater i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Teyana Taylor yahawe igihembo cy'icyubahiro cya Icon of the Year, cyamushyikirijwe n'icyamamare Janet Jackson.

Yongeye no kwegukana ibihembo bya Best Actress, Video Director of the Year ndetse na Fashion Vanguard Award, ashimangira ko ari umwe mu banyabigwi bafite impano nyinshi mu ruganda rw'imyidagaduro. Mu ijambo yavuze nyuma yo kwakira igihembo cya Icon of the Year, Teyana Taylor yavuze ko imyaka 20 amaze akora umuziki n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi byamwigishije kwakira intsinzi yicishije bugufi no gushimira abamubaye hafi.

Ibirori by'uyu mwaka byayobowe

n'umunyarwenya Druski, bikaba byaranzwe n'ibitaramo by'abahanzi batandukanye barimo Cardi B, Kehlani, Doechii, Don Toliver n'abandi.

Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat” Entertainment

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat”

Inkuru Yose
Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30 Entertainment

Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30

Inkuru Yose
BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori Entertainment

BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori

Inkuru Yose