Amakuru Agezweho
History

Imyigaragambyo y’i Soweto yahinduye amateka ya Afurika

Ku wa 16 Kamena 1976, mu gace ka Soweto muri South Africa, abanyeshuri b’abirabura barenga 10,000 bakoze imyigaragambyo y’amahoro bamagana icyemezo cya leta ya Apartheid cyabahatiraga kwiga amasomo amwe n’amwe mu rurimi rw’Afrikaans.

Iyi myigaragambyo yari igamije gusaba uburenganzira bwo kwiga mu ndimi bumvaga kandi ikamagana ivangura rikabije ryakorwaga n’ubutegetsi bwa Apartheid. Gusa, imyigaragambyo yahindutse amarorerwa ubwo abapolisi bitwaje intwaro bafunguraga umuriro ku banyeshuri bari badafite intwaro.

Mu bantu ba mbere bishwe harimo umwana w’umuhungu w’imyaka 12 witwaga Hector Pieterson.

Amakuru atandukanye agaragaza ko abantu barenga 170 bishwe muri iyo myigaragambyo n’imvururu zakurikiyeho, mu gihe abandi bavuga ko umubare ushobora kuba wararenze 500. Ibyabereye i Soweto byakuruye igitutu mpuzamahanga kuri leta ya Apartheid ndetse biba intangiriro y’urugamba rukomeye rwo guhirikwa ry’iyo gahunda y’ivangura.

Mu rwego rwo kuzirikana ubutwari bw’abo banyeshuri n’abana bahasize ubuzima, Organization of African Unity (OAU), yasimbuwe na African Union, mu 1991 yashyizeho tariki ya 16 Kamena nk’Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika (Day of the African Child).

Uyu munsi wizihizwa buri mwaka hagamijwe kwibutsa isi uburenganzira bw’abana ku burezi, umutekano n’iterambere, ndetse no guha icyubahiro abana ba Soweto bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kurwanya ivangura n’akarengane muri Afurika y’Epfo.

Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Ni iki gituma Ethiopia iba mu mwaka wa 2019 mu gihe ahandi ari 2026? History

Ni iki gituma Ethiopia iba mu mwaka wa 2019 mu gihe ahandi ari 2026?

Inkuru Yose
Ibitero by’iterabwoba byahitanye hafi abantu 3,000 muri Amerika History

Ibitero by’iterabwoba byahitanye hafi abantu 3,000 muri Amerika

Inkuru Yose
Umuco umaze ibinyejana uhuza abanyarwanda History

Umuco umaze ibinyejana uhuza abanyarwanda

Inkuru Yose