Amakuru Agezweho
Business

U Rwanda rugiye kuvugurura amabwiriza agenga ubuziranenge bw’inzoga

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe, yatangaje ko amabwiriza agenga ubuziranenge bw’inzoga zisembuye zikorerwa mu Rwanda yavuguruwe, hasigaye ko yemezwa kugira ngo afashe zimwe mu nganda zafunzwe kongera gukora.

Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo yasubizaga ibibazo by’Abadepite ku bibazo byagaragaye mu ngendo bagiriye hirya no hino mu gihugu, birimo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi no kuwubonera isoko.

Minisitiri Kajangwe yavuze ko hari inganda zenga inzoga zitari zigikoresha ibikomoka ku buhinzi uko bikwiye, bituma hakenerwa kuvugurura ibipimo by’ubuziranenge.

Ati “Ariko cyane cyane kuri izi nganda harimo kuvugururwa ibipimo by’ubuziranenge bw’inzoga zisembuye zikorerwa mu Rwanda kandi ayo mabwiriza akaba yararangiye hasigaye ko yemezwa.”

Ibi bije nyuma y’uko mu Rwanda hafunzwe inganda zirenga 200 zakoraga inzoga zizwi nk’ibyuma, nyuma yo kugaragaza ingaruka ku buzima bw’abantu zishingiye ku binyabutabire byakoreshwaga mu kuzenga.

Gufunga izi nganda byagize ingaruka ku isoko ry’ibitoki byakoreshwaga mu gukora inzoga. Minisitiri Kajangwe yavuze ko hari gushakwa ubundi buryo bwo kubyaza umusaruro ibyo bitoki.

Ati “Izi nganda zenga inzoga zakoreshaga uyu musaruro hari ugushishikariza abantu bakora umutobe udasembuye n’ubundi buryo bwo kubyaza umusaruro w’ibitoki byengwagamo urwagwa mu gihe inganda zengaga izi nzoga zitaremererwa kongera gushyirwa ku isoko.”

Raporo ku musaruro w’ubuhinzi mu gihembwe cya 2026 A igaragaza ko mu Rwanda heze ibitoki byengwa bingana na toni 562.968.

Minisitiri Kajangwe yanagaragaje ko hari gutegurwa itegeko rigenga ubuziranenge mu Rwanda, rizafasha kunoza igenzura ry’ubuziranenge mu nzego zitandukanye.

Ati “Hari gushyirwaho itegeko rigenga ubuziranenge mu Rwanda rizinjira mu nzira yose y’uko ubuziranenge uretse ku nzoga gusa ariko muri rusange twagakwiye kubinoza cyane cyane ko uko tubona ubukungu bwacu bugenda bukura n’umuvuduko wabyo birasaba ko twongera tukisuzuma uko twakoraga ibintu byinshi bitandukanye.”

Ku byerekeye umwanditsi

MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

Passionate Journalism Student | Digital Media & News Reporting. +250790223287

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa Business

U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa

Inkuru Yose
Perezida Ndayishimiye yashyizeho miliyoni 500 Frw ku uzafasha gufata abatwika amasoko Business

Perezida Ndayishimiye yashyizeho miliyoni 500 Frw ku uzafasha gufata abatwika amasoko

Inkuru Yose
Inteko Ishinga Amategeko Yemeje Amasezerano Azafasha Kwagura Gare ya Nyabugogo no Kuvugurura Ubwikorezi bwo mu Mujyi. Business

Inteko Ishinga Amategeko Yemeje Amasezerano Azafasha Kwagura Gare ya Nyabugogo no Kuvugurura Ubwikorezi bwo mu Mujyi.

Inkuru Yose