Amakuru Agezweho
UBUZIMA

Huye: Umusore w’imyaka 23 yapfuye nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamukekagaho ubujura

Umusore w’imyaka 23 yapfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abaturage bo mu Mudugudu wa Sata, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bamukekagaho gushaka kwiba mu rugo rw’umuturage.

Amakuru dukesha umuseke, avuga ko uyu musore yinjiye mu rugo rw’umuturage utari uhari. Igihe yasohokaga muri urwo rugo, bene urugo n’abaturanyi bamubonye bakeka ko yari agiye kwiba, bahita bamukubita bikomeye.

Bikekwa ko gukubitwa yagize ari byo byamuviriyemo urupfu, gusa iperereza ry’inzego zibishinzwe ni ryo rizagaragaza neza uko byagenze n’icyateye urupfu rwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Karangwa Jean Baptiste, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zahise zitabara zikimara kuyamenya kugira ngo hakorwe iperereza.

Yagize ati: “Amakuru akimara kumenyekana, inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zahise zihagera kugira ngo hakorwe iperereza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko hafashwe umugabo w’imyaka 40 ukekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa byateye urupfu rw’uyu musore.

Uyu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uko iki cyaha cyakozwe n’ababigizemo uruhare.

Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abaturage kwirinda kwihanira, ibibutsa ko umuntu ukekwaho icyaha adakwiye guhanwa n’abaturage, ahubwo agomba gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza kandi ubutabera bukurikizwe.

CIP Hassan Kamanzi yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda kwihanira. Umuntu ukekwaho icyaha agomba gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza, hamenyekane ukuri kandi ubutabera bukurikizwe.”

Yibukije kandi abaturage ko gutanga amakuru ku gihe no gukorana n’inzego z’umutekano ari ingenzi mu gukumira ibyaha no kurinda ubuzima bw’abantu.

Ku byerekeye umwanditsi

MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

Passionate Journalism Student | Digital Media & News Reporting. +250790223287

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Muhanga: Batatu baguye mu kirombe cyari cyarafunzwe na RMB UBUZIMA

Muhanga: Batatu baguye mu kirombe cyari cyarafunzwe na RMB

Inkuru Yose
Ethiopia: Abakirisitu 60 bishwe, abandi barakomereka mu bitero byagabwe mu karere ka Oromia UBUZIMA

Ethiopia: Abakirisitu 60 bishwe, abandi barakomereka mu bitero byagabwe mu karere ka Oromia

Inkuru Yose
Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye UBUZIMA

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye

Inkuru Yose