Abantu batatu bo mu Murenge wa Muhanga, mu Karere ka Muhanga, bahitanywe n’impanuka y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro baguyemo, bikekwa ko bari barimo gukora ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Gahabwa, Akagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Muhanga.
Abahitanywe n’iyi mpanuka ni Mukundiyukuri Evode w’imyaka 29, Muzigabanga Oswald w’imyaka 41 na Musabyimana Jean w’imyaka 39.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Musabwa Aimable, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko abitabye Imana bose bari batuye muri uwo murenge.
Yasobanuye ko bakimara kumenya iby’iyi mpanuka, ubuyobozi bwihutiye gutabara bufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, kugira ngo bakuremo abantu bari bagwiriwe n’ikirombe.
Ati: “Amakuru twayamenye maze inzego z'umutekano n'inzego z'ibanze twihutira kujyayo dufatanyije n'abaturage imirambo tuyikura mu kirombe.”
Amakuru yatanzwe n'ubuyobozi agaragaza ko umwe muri aba bantu yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.
Bikekwa ko aba bantu batatu bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro muri ikirombe, nubwo kitari cyemewe gukorerwamo ibikorwa by’ubucukuzi.
Ikirombe baguyemo cyari cyarafunzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), nyuma yo gusanga kitujuje ibisabwa kugira ngo gikorere ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Nyuma yo gukurwa muri icyo kirombe, imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma.
