Amakuru Agezweho
Business

Perezida Ndayishimiye yashyizeho miliyoni 500 Frw ku uzafasha gufata abatwika amasoko

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko Leta izatanga igihembo cya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Burundi ku muntu uzatanga amakuru afasha inzego z’umutekano gufata umuntu ukekwaho gutwika amasoko n’inyubako z’ubucuruzi.

Ndayishimiye yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ibiri y’urubyiruko rw’Imbonerakure rushamikiye ku Ishyaka CNDD-FDD, yabereye mu Mujyi wa Gitega.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Leta yafashe umwanzuro wo gutanga amafaranga menshi ku muntu uzafasha mu gutahura no gufata abari inyuma y’inkongi zikomeje kwibasira amasoko n’inyubako z’ubucuruzi.

Yasabye abaturage gutanga amakuru ku nzego z’umutekano, ariko anasaba ku datanga amakuru y’ibinyoma agamije gusebya cyangwa gushinja undi.

Ati: “Uzamufata tuzamuhemba, ntuzabeshyere umuntu kuko ni dukora iperereza tuzabona ko atari byo.”

Yongeyeho ko abantu bazagaragara ko bafite uruhare mu gutwika amasoko bazahanwa bikomeye, kuko ibikorwa nk’ibyo Leta ibifata nk’iby’iterabwoba.

Ati: “Ndababwiza ukuri ko nihafatwa abantu bateje umuriro bizaba birangiye, abo bazaba ari abakora iterabwoba, kandi murabizi igihanishwa abakora iterabwoba.”

Uyu mwanzuro wa Perezida Ndayishimiye uje mu gihe u Burundi bumaze amezi bugenda buhura n’inkongi z’umuriro zibasira amasoko n’inyubako z’ubucuruzi.

Kuva muri Mutarama 2026, inkongi zagiye zivugwa ahantu hatandukanye, zirimo Gallerie Ndayizamba na Le Parisien byo mu Mujyi wa Bujumbura, ndetse n’isoko rikuru rya Ngozi.

Izi nkongi zateje igihombo ku bacuruzi, abaguzi ndetse n’abandi baturage batunzwe n’ubucuruzi bukorerwa muri izo nyubako.

Ndetse n’ububiko bw’intwaro bwibasiwe n’umuriro

Muri Werurwe 2026, inkongi kandi yibasiye ububiko bw’intwaro, aho byatangajwe ko hari intwaro nyinshi zangiritse.

Nubwo hari inkongi zimaze iminsi zivugwa mu bice bitandukanye by’igihugu, hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba zaratewe n’impanuka cyangwa niba hari abantu bazigizemo uruhare.

Leta y’u Burundi ivuga ko iperereza ari ryo rigomba kubanza gukorwa mbere yo gufata umuntu nk’ufite uruhare muri izi nkongi, kugira ngo hirindwe ko abantu bashinjwa cyangwa bagafatwa batabifitiye ibimenyetso.

Amafaranga miliyoni 500 y’u Burundi yatangajwe nk’igihembo ku muntu uzafasha gufata abakekwaho gutwika amasoko, mu gihe Leta ikomeje gushaka uburyo bwo guhagarika ibikorwa by’inkongi z’umuriro zikomeje guhungabanya ubucuruzi.


Ku byerekeye umwanditsi

NIYONKURU Evariste

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Inteko Ishinga Amategeko Yemeje Amasezerano Azafasha Kwagura Gare ya Nyabugogo no Kuvugurura Ubwikorezi bwo mu Mujyi. Business

Inteko Ishinga Amategeko Yemeje Amasezerano Azafasha Kwagura Gare ya Nyabugogo no Kuvugurura Ubwikorezi bwo mu Mujyi.

Inkuru Yose