Guverinoma y'u Bwongereza yatangaje impinduka nshya mu mategeko agenga abimukira bashaka kubona uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu burundu, aho izajya isuzuma uruhare bagize mu iterambere ry'igihugu n'imyitwarire yabo mbere yo kubemerera kuguma mu Bwongereza igihe cyose.
Izi mpinduka zatangajwe ku wa 2 Ugushyingo 2026 na Minisitiri w'Umutekano w'Igihugu n'Abinjira n'Abasohoka, Shabana Mahmood, mu rwego rwo kuvugurura uburyo abimukira bahabwa uburenganzira bwo gutura burundu, buzwi nka Indefinite Leave to Remain (ILR).
Muri gahunda nshya, igihe gisanzwe umuntu yagombaga kuba amaze mu Bwongereza kugira ngo asabe gutura burundu kigiye kuva ku myaka itanu kikagera ku myaka 10 ku byiciro byinshi by'abimukira.
Icyakora, Guverinoma yagaragaje ko hari ibyiciro bizakomeza koroherezwa bitewe n'akazi bakora n'umusaruro batanga mu gihugu. Abinjira n'abasohoka bakora imirimo imwe n'imwe ya Leta, cyane cyane mu rwego rw'ubuzima n'uburezi, bashobora gukomeza gusaba gutura burundu nyuma y'imyaka itanu.
Abafite umushahara urenga amapawundi 50,271 na bo bashobora kuzuza ibisabwa nyuma y'imyaka itanu, mu gihe abafite amafaranga yinjiza arenga amapawundi 125,000 bashobora kubisaba nyuma y'imyaka itatu.
Ku rundi ruhande, abimukira bahageze binyuze mu nzira zitemewe, by'umwihariko abageze mu Bwongereza banyuze mu bwato buto, bashobora guhura n'ibisabwa bikomeye kurushaho, birimo gutegereza igihe kirekire mbere yo kubona uburenganzira bwo gutura burundu.
Icyakora, abakozi bo mu rwego rwo kwita ku bageze mu zabukuru n'abandi bakeneye ubufasha (care workers) bari mu byiciro byahawe uburenganzira bwo gukomeza gukurikiza gahunda y'imyaka itanu, mu gihe bujuje ibisabwa.
Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko izi mpinduka zigamije gutuma uburenganzira bwo gutura burundu buhabwa abantu bagaragaje uruhare mu iterambere ry'igihugu, bubahiriza amategeko kandi bafite imyitwarire myiza.
Iyi gahunda nshya iri mu ngamba z'u Bwongereza zo gukaza igenzura ry'abinjira n'abasohoka no kuvugurura uburyo abimukira bahabwa uburenganzira bwo kuguma muri iki gihugu burundu.
