Agakiriro ka Gisozi, gaherereye mu Mujyi wa Kigali, kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, yangiza igice gikorerwamo ububaji, ububiko bw’ibicuruzwa n’ubukorikori, giherereye mu mbago za Koperative ADARWA.
Iyi nkongi yatangiye ahagana saa munani z’ijoro, ubwo abenshi mu bacuruzi n’abanyabukorikori bari batashye, hasigaye abashinzwe umutekano.
Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, ibirimi by’umuriro byari byamaze kuzima, ariko umwotsi wari ugicumba mu bice bimwe by’agakiriro. Imodoka za Polisi zishinzwe kuzimya inkongi zari zikiri aho yabereye, mu gihe abacuruzi bageragezaga kurokora ibicuruzwa byari bitangijwe cyane.
Iyi nkongi yongeye kwibutsa abakorera muri aka gakiriro ibihombo bahuye na byo mu nkongi zabanje, ndetse inongera impungenge ku mutekano w’imitungo yabo.
Ndungutse Emmanuel, umwe mu bacuruzi bakorera muri Agakiriro ka Gisozi, yavuze ko iyi nkongi yamusigiye igihombo abarira muri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mucuruzi yari afite ububiko bubiri bunini bw’ibicuruzwa birimo imbaho zo mu bwoko bwa MDF, ibikoresho byo mu bwiherero n’ibindi bikoresho bitandukanye by’ubwubatsi.
Yagize ati: “Nari mfitemo ibicuruzwa byinshi birimo MDF, ibijyanye n’ubwiherero bwo mu nzu n’ibindi bikoresho byinshi by’ubwubatsi. Byari byinshi cyane, ubu bari gukuramo duke twarokotse. Ndi kubara ko byari bigeze muri miliyari 1 Frw kandi gutangira bundi bushya biragoye.”
Ndungutse yavuze ko kimwe mu bibazo abacuruzi bo muri aka gakiriro bahanganye na byo ari ukubura ubwishingizi bw’imitungo yabo.
Yasobanuye ko ibigo by’ubwishingizi byanze kubishingira bitewe n’uko aka gakiriro gakunze kwibasirwa n’inkongi, bigatuma abahakorera bakomeza guhura n’ingaruka z’ibihombo nta bwishingizi bafite bwo kubafasha kongera
Umwe mu barara izamu muri aka gakiriro, utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko abashinzwe umutekano bahise batabaza bakimara kubona umuriro, ariko ko batari bamenya icyawuteye.
Yagize ati: “Umuriro watangiye mu masaha ya saa munani n’igice. Wahereye mu gice cy’ahari hahiye ubushize. Twahise duhamagara tubimenyesha dusaba ubufasha. Ayo masaha nta muntu uba ukiri hano uretse twebwe nta bwo tuzi iyi nkongi icyayiteye.”
Bamwe mu bacuruzi bakorera muri aka gakiriro bagaragaje impungenge z’uko inkongi zikomeje kuhagaragara cyane cyane mu masaha y’ijoro, ibikorwa by’ubucuruzi byahagaze.
Bavuga ko bibaza icyaba gitera izi nkongi, kuko zimwe zitangira mu gihe abenshi mu bahakorera batari bahari.Icyakora, kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga, icyateye iyi nkongi nt cyari cyamenyekana.
Igice cyafashwe n’iyi nkongi giherereye ahagana hepfo y’agakiriro, hafi y’igishanga. Ni na ho umuriro watangiriye, hafi y’ahari harahiye mu nkongi iheruka.
Iyi nkongi yabaye mu gihe ibice byari byangijwe n’iyabanje bitari byarasanwe byose.
Nyuma y’inkongi yabaye muri Kamena 2026, igice kimwe cy’agakiriro cyari cyaravuguruwe, mu gihe ikindi ubuyobozi bwari bwarafasheho icyemezo cy’uko kitagomba kongera gukoreshwa. Ibyo byatumye bamwe mu bahakorera bahagarika ibikorwa byabo.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, abacuruzi n’abandi bantu bari bakomeje kugerageza kurokora ibicuruzwa bitari byangijwe cyane n’umuriro, mu gihe imirimo yose yari yahagaze.
Nyuma y’inkongi y’umuriro yari yibasiye aka gakiriro muri Kamena 2026, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwatangaje ko hari gahunda yo kukimura, nubwo igihe izashyirirwa mu bikorwa kitari cyamenyekana.
Icyo gihe, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko kwimura aka gakiriro bishoboka, ariko ko bizaterwa n’uko izindi gahunda z’iterambere ry’Umujyi zizagenda zishyirwa mu bikorwa.
Yagize ati: “Kwimura Agakiriro ko ku Gisozi ni ibintu bishoboka, ikitaramenyekana ni igihe. Ibintu bizagenda bijyanishwa n’igihe mu Mujyi wa Kigali ni byinshi kandi ni urugendo rukorwa buhoro buhoro.”
Iyi gahunda yo kwimura aka gakiriro yongeye kugarukwaho mu gihe inkongi zikomeje kwangiza ibikorwa by’abahakorera, bamwe muri bo bakavuga ko gutangira bundi bushya nyuma yo guhomba ari ibintu bigoye.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko Agakiriro ka Gisozi kamaze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro inshuro umunani kuva mu 2017.
Nubwo izi nkongi zimaze imyaka zigaragara, icyaziteye ntikiramenyekana.
Iyi nkongi yo ku wa 25 Ukwakira 2026 yongeye guteza igihombo ku bacuruzi, ihagarika ibikorwa by’ubucuruzi kandi isiga ibibazo ku mutekano w’ibicuruzwa n’inyubako z’agakiriro.
Abacuruzi baho baracyahangayikishijwe n’ingaruka z’izi nkongi, cyane cyane ku mitungo yabo n’ubushobozi bwo kongera kwiyubaka nyuma yo guhomba.
