Amakuru Agezweho
UBUZIMA

Papa Leo XIV yasezerewe mu bitaro nyuma yo kubagwa

Papa Leo XIV, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yasezerewe mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani, nyuma yo kubagwa kugira ngo akurirwemo ikibyimba cya kanseri cyari mu bihaha bye.

Papa w’imyaka 71 y’amavuko yavuye mu bitaro agenda n’amaguru, nta muntu umufashije. Mbere yo kwinjira mu modoka yari imutegereje, yabanje kuganira n’abantu bari baje kumwifuriza gukira vuba.

Abaganga bamwitayeho batangaje ko ibisubizo by’ibizamini by’amaraso n’amafoto y’ibihaha bigaragaza ko ubuzima bwe bukomeje kumera neza nyuma yo kubagwa.

Igikorwa cyo kumubaga cyabaye ku wa Kabiri, kimara iminota 90. Abaganga bamukuriyemo igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo.

Icyakora, ibisubizo by’ibindi bizamini bigamije kumenya niba kanseri yarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri we ntibiratangazwa.

Vatican yatangaje ko Papa ateganya kuyobora isengesho rya Angelus no guha umugisha abakirisitu bazateranira mu Rubuga rwa Mutagatifu Petero ku Cyumweru.

Iyi gahunda ikurikiwe n’abantu benshi, cyane ko Papa yari yahagaritse ibikorwa bye byose kugeza ku wa 20 Ukwakira, kugira ngo abanze yite ku buzima bwe.

Ku wa Gatanu, hasohotse amafoto agaragaza Papa Leo XIV asoma Misa mu bitaro, anaha Ukarisitiya bamwe mu bakozi baho.

Kuri uwo munsi, Papa yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, amusaba gushyira imbere ibiganiro bigamije amahoro, mu gihe intambara yo muri Ukraine ikomeje.

Papa kandi yasabye ko haba agahenge mu Mujyi wa Oleshkiy ugenzurwa n’u Burusiya, kugira ngo abaturage bashobore guhungishwa no kugeza kuri bo ibiribwa n’imiti.

Abantu ba hafi ya Papa bavuga ko yifuza gukomeza gahunda y’urugendo ateganya kugirira muri Amerika y’Epfo mu ntangiriro z’Ugushyingo. Muri urwo rugendo, azasura Peru, igihugu yamazemo imyaka myinshi akora umurimo w’iyogezabutumwa.

Ku byerekeye umwanditsi

Benoit IRADUKUNDA

Benoit IRADUKUNDA is a journalist and digital storyteller passionate about news, media, and impactful storytelling.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye UBUZIMA

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye

Inkuru Yose
Amajyepfo: Polisi yahuguye abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ku gukumira inkongi UBUZIMA

Amajyepfo: Polisi yahuguye abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ku gukumira inkongi

Inkuru Yose
Papa Leo XIV yakize kanseri yo mu bihaha UBUZIMA

Papa Leo XIV yakize kanseri yo mu bihaha

Inkuru Yose