Umuhanzikazi nyarwanda Bwiza Emerance yashyingiranywe na Uhujimfura Jean Claude, umuyobozi wa KIKAC Music imufasha mu bikorwa bye bya muzika, mu muhango w’ishyingirwa rikorewe imbere y’amategeko wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026.
Nk’uko Sky Post yabitangaje, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’iminsi bari bamaze bavugwa mu nkuru z’imyidagaduro kubera umubano wabo wari umaze igihe utera amatsiko abakunzi ba muzika nyarwanda.
Uhujimfura Jean Claude ni umuyobozi wa KIKAC Music, inzu ifasha Bwiza mu rugendo rwe rwa muzika. Aba bombi bamaze imyaka myinshi bakorana, aho Uhujimfura yagize uruhare mu kumufasha guteza imbere umuziki we.
Mbere y’uyu muhango, ibinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda byari byaragiye bitangaza amakuru ajyanye n’umubano wa Bwiza n’umujyanama we.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Nzeri 2026, Bwiza yavuze ko ubukwe bwe buri hafi, nubwo atari yatangaje ku mugaragaro itariki nyirizina n’uwo bazashyingiranwa.
Iyi ntambwe nshya ije mu gihe Bwiza akomeje ibikorwa bye bya muzika, birimo kumenyekanisha album ye nshya yise “Home” no gutegura ibitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye.
Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bazwi mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Soja”, “Exchange”, “Ahazaza” na “Wibeshya”.
