Amakuru Agezweho
UBUZIMA

Papa Leo XIV yakize kanseri yo mu bihaha

Papa Leo XIV yatangaje ko atazongera gukenera ubundi buvuzi bwa kanseri yo mu bihaha, nyuma y’uko ibizamini byakorewe ku gice cy’ibihaha cyakuweho mu gihe cyo kubagwa byemeje ko iyo ndwara yari itarakwirakwira mu bindi bice by’umubiri.

Itangazo ry’Ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru, ryasohotse ku wa 21 Ukwakira 2026, ryavuze ko ibizamini bya nyuma byagaragaje ko Papa yari afite kanseri yo mu bihaha izwi nka (lung adenocarcinoma).Isuzuma ryakozwe nyuma y’ibyo ryemeje ko nta bundi buvuzi akeneye.

Papa Leo XIV yabazwe ku wa 13 Ukwakira 2026 mu bitaro bya Gemelli, i Roma mu Butaliyani, aho abaganga bamukuyeho igice cyo hasi cy’ibihaha by’iburyo. Nyuma yo kubagwa, yakomeje koroherwa, aza gusezererwa mu bitaro ku wa 17 Ukwakira asubira muri Vatikani.

Ku wa 21 Ukwakira, Papa yongeye kugaragara mu ruhame ubwo yayoboraga igikorwa gisanzwe cyo kwakira abakirisitu mu kibuga cya Mutagatifu Petero i Vatikani. Yari agarutse mu mirimo imwe n’imwe ya gahunda ye nyuma yo kubagwa.

Kanseri yo mu bihaha yari afite yari ikiri ahantu hamwe, nk’uko ibisubizo by’ibizamini by’abaganga byabitangaje. Ibyo byatumye isuzuma ry’abaganga b’inzobere mu kuvura kanseri ryemeza ko nta bundi buvuzi bukenewe nyuma yo kubagwa.

Nubwo Papa yakomeje kugaragaza ibimenyetso byo gukira, azakomeza gukurikiranwa n’abaganga mu gihe cy’ukwiyubaka nyuma yo kubagwa.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye UBUZIMA

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye

Inkuru Yose
Amajyepfo: Polisi yahuguye abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ku gukumira inkongi UBUZIMA

Amajyepfo: Polisi yahuguye abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ku gukumira inkongi

Inkuru Yose
Papa Leo XIV yasezerewe mu bitaro nyuma yo kubagwa UBUZIMA

Papa Leo XIV yasezerewe mu bitaro nyuma yo kubagwa

Inkuru Yose