Amakuru Agezweho
UBUZIMA

Amajyepfo: Polisi yahuguye abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ku gukumira inkongi

Polisi y’u Rwanda yahuguye abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, ibigisha impamvu zizitera, ingamba zo kuzirinda n’uburyo bwo kwitwara igihe zibaye.

Nk’uko Gate of Wise ibikesha amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda, aya mahugurwa yari agamije kongerera abitabiriye ubumenyi n’ubushobozi bwo gukumira inkongi, kurengera ubuzima bw’abantu no kwirinda igihombo gishobora guterwa n’inkongi z’umuriro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abitabiriye amahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, birinda uburangare mu gukoresha ibikoresho bishobora guteza inkongi kandi bagatanga amakuru ku gihe igihe babonye ikintu gishobora kuyitera.

Yagize ati: “Aya mahugurwa agamije kongerera abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba Kaminuza ubumenyi ku mpamvu zitera inkongi z’umuriro, ingamba zo kuzikumira n’uburyo bwo kwitwara igihe zibaye. Turabasaba gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, kuko gukumira inkongi ari inshingano ya buri wese.”

CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yasobanuriye abitabiriye amoko y’inkongi, ibizitera, ingaruka zazo n’ingamba zo kuzikumira.

Abitabiriye kandi bahuguwe ku buryo bwo gukoresha kizimyamwoto n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro, kugira ngo barusheho kumenya uko bakwitwara igihe habaye inkongi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, yasabye abanyeshuri, abarimu n’abayobozi ba Kaminuza kugira uruhare mu gukumira inkongi z’umuriro, agaragaza ko zishobora guteza igihombo gikomeye ndetse zigahitana ubuzima bw’abantu.

Yagize ati: “Buri wese agomba kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi. Ni yo mpamvu mugomba kugira ubumenyi buhagije bubafasha gukumira no kurwanya inkongi, aho kurebera igihe ibaye.”

Emmanuel Ahishakiye, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha kwirinda inkongi haba muri Kaminuza no mu ngo batuyemo, cyane cyane izishobora guterwa no gukoresha gaz mu guteka.

Yagize ati: “Aya mahugurwa adufasha kumenya uko twakwirinda inkongi z’umuriro, cyane cyane mu ngo dutuyemo. Abakoresha gaz mu guteka turushaho kumenya ingamba twafata kugira ngo twirinde inkongi ishobora kuyiturukaho.”

RUBAYIZA Emmanuel, umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha kurushaho gusobanukirwa uburyo bwo gukumira inkongi n’uko bakwitwara igihe ibaye.

Yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko adufashije gusobanukirwa uko twakwirinda inkongi y’umuriro ndetse n’uko twayirwanya iramutse ibaye.”

Uwimbabazi Chantal, umwe mu bayobozi ba Kaminuza, na we yavuze ko aya mahugurwa azabafasha kumenya uko bakwitwara mu gihe habaye inkongi no gukoresha ibikoresho bihari mu kuyikumira no kuyizimya.

Yagize ati: “Polisi iduhaye amahugurwa adufasha kumenya uko twakwitwara mu gihe inkongi ibaye, ndetse tugakora ibishoboka byose kugira ngo tuyirinde dukoresheje ibikoresho dufite.”

Polisi y’u Rwanda ikomeza ibikorwa byo guhugura abaturage n’inzego zitandukanye mu gihugu ku gukumira inkongi z’umuriro n’izindi mpanuka, ishimangira ko ubufatanye n’ubumenyi ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.

Src: Gate of Wise

Ku byerekeye umwanditsi

Mr. CYIZA Theogene

Journalism student and passionate young journalist focused on accurate reporting, digital media and impactful storytelling. +250791972215

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye UBUZIMA

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye

Inkuru Yose
Papa Leo XIV yakize kanseri yo mu bihaha UBUZIMA

Papa Leo XIV yakize kanseri yo mu bihaha

Inkuru Yose
Papa Leo XIV yasezerewe mu bitaro nyuma yo kubagwa UBUZIMA

Papa Leo XIV yasezerewe mu bitaro nyuma yo kubagwa

Inkuru Yose