Amakuru Agezweho
Uburezi

Rwamagana: Abanyeshuri 45 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya amafunguro yo ku ishuri

Abanyeshuri 45 biga mu Ishuri Ribanza rya Kaduha mu Karere ka Rwamagana bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kuribwa mu nda bamaze kurya amafunguro yo ku ishuri.

Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, nyuma y’uko aba banyeshuri bafashe amafunguro ya saa sita yari agizwe n’akawunga n’imboga.

Ishuri Ribanza rya Kaduha riherereye mu Murenge wa Munyaga, rikaba ryigamo abanyeshuri barenga 500.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umutoni Jeanne, yabwiye IGIHE ko bamwe mu banyeshuri batangiye kuribwa mu nda bamaze kurya, bituma bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Yavuze ko mu banyeshuri 45 bagiye kwivuza, batatu bahise boherezwa ku Bitaro bya Rwamagana kubera uko bari bamerewe.

Ati: “Abana 45 ni bo bagiye ku kigo nderabuzima, abana batatu duhita tubohereza kuvurirwa ku Bitaro bya Rwamagana kuko harimo usanzwe arwara mu nda, undi yahise ata ubwenge n’undi wariraga cyane. Abandi 42 bari ku kigo nderabuzima ariko abenshi bavuwe bameze neza uretse batandatu bagikurikiranwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko buri gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane icyatumye aba banyeshuri barwara nyuma yo gufata amafunguro yo ku ishuri.

Visi Meya Umutoni Jeanne yavuze ko hagiye gukorwa igenzura kuva mu gikoni kugeza ku masahani abanyeshuri bariyeho, kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iki kibazo.

Kugeza ubu, icyateye kurwara kw’aba banyeshuri ntikiramenyekana, mu gihe ubuyobozi bukomeje gukurikirana uko byagenze.

Ku byerekeye umwanditsi

MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

Passionate Journalism Student | Digital Media & News Reporting. +250790223287

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Abarimu bavuze ibibabangamiye basaba ko Leta ishyiramo imbaraga Uburezi

Abarimu bavuze ibibabangamiye basaba ko Leta ishyiramo imbaraga

Inkuru Yose
Abarimu batize uburezi basigaye ari bake mu Rwanda, REB isobanura impamvu Uburezi

Abarimu batize uburezi basigaye ari bake mu Rwanda, REB isobanura impamvu

Inkuru Yose
Umunyeshuri w’Umunya-Uganda yakoze robot imeze nk’umuntu Uburezi

Umunyeshuri w’Umunya-Uganda yakoze robot imeze nk’umuntu

Inkuru Yose