Amakuru Agezweho
Uburezi

RIB yatangaje ko abandi barimu 46 batawe muri yombi bakekwaho gufasha abanyeshuri gukopera ibizamini bya Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe abandi bantu 46 bakekwaho kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri gukopera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Aba bakurikiye abandi 81 bari barafashwe mbere, aho dosiye zabo zagejejwe mu Bushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza rigikomeje no mu tundi Turere. Yemeje ko dosiye z’aba 46 bamaze kuzishyikiriza Ubushinjacyaha.

Aba 46 baturuka mu Turere dutandukanye, barimo Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Nyabihu, Musanze, Gicumbi, Nyamagabe na Huye. Umubare munini ni abo muri Nyabihu, aho hafashwe 16, hakurikiraho Kayonza ifite 11 na Rwamagana ifite 6.

RIB kandi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abarimu bigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bakekwaho kwiyitirira abatetsi kugira ngo babashe kugera ahakorerwaga ibizamini. Nk’uko RIB ibivuga, hari umwe winjiraga afite ibikoresho byo guteka, akagera ahabereye ikizamini, nyuma ikizamini kikajya mu gikoni aho yagikoraga, hagamijwe gufasha abanyeshuri gukopera.

Abakekwaho ibi bikorwa bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite ndetse no kumena ibanga ry’akazi.

RIB yatangaje ko iperereza rigikomeje, kandi yashimiye abantu bakomeje gutanga amakuru afasha mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru