Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko abantu bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge bagomba kubibazwa, hakurikijwe amategeko.
Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bashobora kuba bafasha abacuruza cyangwa abakora ibi bicuruzwa bitemewe, haba mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu nyungu bafite muri ibyo bikorwa.
Yagize ati: “Bamwe muri aba rero ndibwira ko babifitemo uruhare, ndetse bashobora kuba bafite uruhare muri izo nganda cyangwa se abafite izo nganda babahuma amaso, bakareka ibintu byabo bigahita, bikajya kwica abantu.”
Perezida Kagame yavuze ko abakekwaho ibyo bikorwa bazagira amahirwe yo kwisobanura mu gihe bazaba bagejejwe imbere y’ubutabera.
Ati: “Bazabyisubiriza igihe bakurikiranyweho ibyo ngibyo. Ni bo bazabisubiza, nta wundi uzabibasubiriza.”
Leta yiyemeje guhangana n’ibiyobyabwenge
Perezida Kagame kandi yavuze ko Leta izakomeza gukaza ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko ibyo bicuruzwa bikomeje guteza ibibazo mu baturage, cyane cyane mu rubyiruko.
Yagaragaje ko ikibazo kitagarukira gusa ku nzoga zitujuje ubuziranenge, ahubwo ko hari n’ibindi biyobyabwenge bikoreshwa mu buryo butandukanye ndetse rimwe na rimwe bigahabwa amazina adasanzwe.
Ati: “Birica abantu, birica abana, birica abantu bato muri iki gihugu n’abakuru hari ababirimo.”
Perezida Kagame yasabye abantu bakora cyangwa bafite uruhare muri ibyo bikorwa kwitega ko Leta izakomeza kubakurikirana.
Ati: “Kuri iyo ntambara rero, abanyumva cyangwa ababirimo bo babyitege, abo bo turaza guhangana na bo nyine. Ibintu biraza kujya ku murongo uko bikwiye.”
RIB yerekanye abakekwaho ibyaha
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu barimo ba nyir’inganda, abakozi bazo ndetse n’abayobozi n’abakozi ba Rwanda FDA, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukora inzoga zitujuje ubuziranenge no kunanirwa kubahiriza ibisabwa mu igenzura ry’ubuziranenge.
Bamwe mu bantu banenze uburyo abo bakekwa bagaragajwe mu itangazamakuru, bavuga ko bishobora guteza impaka ku burenganzira bw’abakekwa mbere y’uko urubanza rurangira.
Perezida Kagame yavuze ko niba hari uburyo bwo kunoza imikorere muri urwo rwego, bishobora gukosorwa, ariko ko ibyo bidakwiye gutuma ikibazo nyamukuru cyo gukurikirana abakekwaho ibyaha kirengagizwa.
Yashimangiye ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge gikwiye gufatanwa uburemere, kuko gishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku mibereho y’Abanyarwanda.
Perezida Kagame yavuze ko Leta ikomeje kureba ibibazo bireba igihugu n’Abanyarwanda, ndetse ikazakorana n’abaturage kugira ngo bafatanye kumenya no kurinda ibibafitiye akamaro.
