Kuri yu wa 5 ugushyingo 2026 ahagana saa sita za manywa nibwo Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 ku gipimo cya Richter wabereye hafi y’agace ka Ushirombo muri Tanzania, wumvikanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda birimo n’Umujyi wa Kigali.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyatangaje ko uyu mutingito wamaze amasegonda agera kuri 30, ariko kugeza ubwo hatangazwaga amakuru nta byangiritse cyangwa abantu bagizweho ingaruka byari byamenyekanye mu Rwanda.
Nk’uko Rwanda Seismic Monitor, ikigo gikurikirana ibikorwa by’imitingito mu Rwanda, cyabitangaje, uyu mutingito wabaye saa 11:22 za mu gitondo, ukaba warabereye ku ntera y’ibilometero 292 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
RMB yasobanuye ko uyu mutingito wabereye mu gice cy’iburasirazuba cya Rift Valley, ahantu ibikorwa by’imitingito bidakunze kugaragara cyane ugereranyije n’ibindi bice by’akarere.
Nubwo utaturutse mu Rwanda, kunyeganyega kw’ubutaka kwumvikanye no mu bindi bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari. Abaturage bo mu mijyi ya Mwanza muri Tanzania, Kampala muri Uganda na Nairobi muri Kenya na bo batangaje ko bumvise kunyeganyega kw’ubutaka.
Icyakora, ibigo mpuzamahanga bikurikirana ibikorwa by’imitingito byatanze ibipimo bitandukanye by’agateganyo ku bukana bw’uyu mutingito. Urugero, USGS yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabanje gutangaza ubukana bwa 5.1, mu gihe RMB yo yatangaje 6.4. Ibi bigaragaza ko ibipimo bishobora kuvugururwa uko inzobere zikomeza gusesengura amakuru yavuye mu bikoresho bipima imitingito.
Abahanga mu bumenyi bw’isi basobanura ko imitingito iterwa no kurekurwa kw’ingufu ziba zegeranijwe mu butaka, akenshi bikajyana no kunyeganyega kw’ibice by’urusobe rw’amabuye agize isi. Izo ngufu zikwirakwira mu butaka mu buryo bw’imiraba, ari na yo ishobora gutuma abantu bumva inyeganyega nubwo yaba yabereye kure yabo.
U Rwanda ruherereye mu karere k’Ibiyaga Bigari, kari mu gace kagizwe n’uruhererekane rw’imiterere y’ubutaka izwi nka East African Rift System, aho imigendekere y’ibice bigize ubutaka ishobora gutuma habaho ibikorwa by’imitingito.
RMB yatangaje ko gukurikirana uko ibintu byifashe byakomeje, ishimangira ko nta byangiritse byari byamenyekana mu Rwanda kugeza ubwo yatangazaga amakuru yayo.
Iyi mpanuka karemano yongeye kwibutsa akamaro ko gukurikirana ibikorwa by’imitingito, kunoza uburyo bwo gutanga amakuru ku baturage no gukomeza ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka mu karere k’Ibiyaga Bigari.
