Umutoza w’Umunyarwanda, Mashami Vincent, yaciye agahigo muri Tanzania nyuma yo kuba umutoza wa mbere mu mateka y’ikipe ya Dodoma Jiji umaze kuyobora imikino irindwi ya shampiyona ya NBC Premier League yikurikiranya ataratsindwa.
Ibi byatangajwe na Dodoma Jiji ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, igaragaza ko uyu mutoza w’Umunyarwanda ari mu batoza bagize uruhare mu gutuma iyi kipe igira umusaruro mwiza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania.
Muri iyi mikino irindwi, Dodoma Jiji yatsinzemo ine, inganya itatu, nta mukino n'umwe itsindwa. Ibi byatumye ikomeza kwiyubaka no guhatanira imyanya myiza ku rutonde rwa shampiyona.
Kugeza ubu, Dodoma Jiji iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona ya Tanzania, NBC Premier League, n’amanota 16 nyuma y’imikino 10 imaze gukina. Muri iyi mikino, yatsinzemo ine, inganya ine itsindwa ibiri.
Umukino iheruka gukina ni uwo yanganyijemo na Coastal Union ubusa ku busa (0-0), tariki ya 31 Ukwakira 2026.
Nyuma y’uyu mukino, Mashami yahaye abakinnyi be iminsi itanu yo kuruhuka, mbere yo gusubira mu myitozo bagatangira kwitegura umukino uzabahuza na Fountain Gate, uteganyijwe ku wa 21 Ugushyingo 2026.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mwanaspoti, Mashami yavuze ko intego ari ugukosora ibitagenda neza mu ikipe, by’umwihariko mu gice cy’ubusatirizi no mu bwugarizi.
Mu bakinnyi ikipe ya Dodoma Jiji ifite harimo n’Umunya-Nigeria Adetunji Oyeyode, wavuye muri New Kings FC yo muri Zanzibar, ariko akaba ataratangira gukina kubera ko ibyangombwa bimwemerera gukorera muri Tanzania bitari byuzura.
Mashami yatangaje ko yishimiye urwego uyu mukinnyi ariho mu myitozo, yizera ko ibyangombwa bye bizaba byamaze kuzura shampiyona niramuka isubukuwe nyuma y’ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga.
