Amakuru Agezweho
Entertainment

DJ Phil Peter yateguje igitaramo cya “Ivy Filipiano Fest” i Gisenyi

Umunyamakuru akaba umuhanzi ndetse n’uvanga imiziki uzwi nka DJ Phil Peter yatangaje ko imyiteguro y’igitaramo cya “Ivy Filipiano Fest” igeze kure, aho kizaba ku wa 5 Nyakanga muri Nengo Eden Park Hotel i Gisenyi.

Kwamamaza iki gitaramo byatangiye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho hatangajwe ifoto yamamaza igaragaza abantu batamenyekanye, ibintu byakuruye amatsiko y’abakunzi b’umuziki bategereje kumenya abahanzi bazatarama muri ibi birori.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, DJ Phil Peter yavuze ko gahunda yamaze kwemezwa kandi ko abakunzi b’umuziki bazahurira i Gisenyi mu igitaramo yavuze kandi  ko kiri mu bizaba bikomeye by’umuziki wa Afro Piano muri aka karere.

Abagitegura bavuga ko iki gitaramo kigamije guhuza abakunzi b’injyana ya Afro Piano ndetse n’abahanzi batandukanye bazatangazwa mu minsi iri imbere. Kugeza ubu, amazina y’abazaririmbamo ntaratangazwa ku mugaragaro, ariko abagitegura bakomeje gutanga ibimenyetso bituma abafana bakomeza kugira amatsiko.

Nengo Eden Park Hotel, izakirirwamo ibi birori, isanzwe imenyereweho kwakira ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro mu mujyi wa Rubavu, cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko n’ibitaramo bikomeye.

DJ Phil Peter ni umwe mu ba DJ bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu karere, akaba amaze imyaka myinshi agaragara mu bitaramo bikomeye no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Iki gitaramo gitegerejweho gutanga ubunararibonye bushya ku bakunzi ba Afro Piano no gukomeza guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro mu karere ka Rubavu.


Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat” Entertainment

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat”

Inkuru Yose
Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30 Entertainment

Taikun Ndahiro yasabye Urukiko kumwohereza muri Rehab aho gufungwa iminsi 30

Inkuru Yose
BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori Entertainment

BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire n’imyitwarire y’abitabira ibirori

Inkuru Yose