Amakuru Agezweho
Entertainment

Tom Holland yemeje ko yashakanye na Zendaya mu ibanga

Umukinnyi wa filime Tom Holland yemeje ku mugaragaro ko yamaze gushyingiranwa na Zendaya, ashyira iherezo ku makuru yari amaze amezi menshi avugwa ku mibanire yabo.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Esquire UK, Holland yavuze amagambo yatumye benshi bemeza ko ubukwe bwabo bwabaye koko. Igihe ya bazwaga ku mafoto y’ubukwe yakwirakwijwe hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI), yasubije ko nta mpamvu yari ihari yo kubwira abo mu muryango we kuko “bose bari bahari”,

amagambo yasobanuwe nk’icyemeza ko ubukwe bwabaye mu ibanga.

Holland yanavuze ko Zendaya ari “inshuti ye magara” ndetse ko ari we muntu yifuza kubana na we ubuzima bwe bwose. Yagaragaje ko yishimiye cyane ubuzima bwabo bwite kandi ko bombi bahisemo kuburinda amaso y’itangazamakuru.

Amakuru y'uko aba bombi bashobora kuba barashyingiranywe yatangiye gukwirakwira nyuma y'uko Zendaya agaragaye yambaye impeta ya zahabu ku rutoki rw'ibumoso. Nyuma, umunyamideli we w'igihe kirekire, Law Roach, yatangaje ko “ubukwe bwamaze kuba kandi abantu bose babucikanywe.”

Tom Holland na Zendaya bahuriye bwa mbere mu ifatwa ry’amashusho ya filime Spider-Man: Homecoming mu 2016, maze bemeza urukundo

rwabo ku mugaragaro mu 2021. Bombi bakomeje kubarirwa mu byamamare bikunzwe cyane ku isi, cyane cyane kubera uburyo babashije kugumana umubano wabo mu ibanga igihe kirekire.

Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

King James yahuje ibisekuru by'abahanzi mu gitaramo cy'imyaka 20, benshi bandika amateka muri BK Arena Entertainment

King James yahuje ibisekuru by'abahanzi mu gitaramo cy'imyaka 20, benshi bandika amateka muri BK Arena

Inkuru Yose
Iserukiramuco rigamije guteza imbere umuco Nyarwanda rigiye gutangira i Kigali Entertainment

Iserukiramuco rigamije guteza imbere umuco Nyarwanda rigiye gutangira i Kigali

Inkuru Yose
Teyana Taylor yigaruriye BET Awards 2026, yegukana ibihembo bine Entertainment

Teyana Taylor yigaruriye BET Awards 2026, yegukana ibihembo bine

Inkuru Yose