Amakuru Agezweho
Uburezi

Abarimu bavuze ibibabangamiye basaba ko Leta ishyiramo imbaraga

Abarimu n’abayobozi b’amashuri bagaragaje bimwe mu bibazo bikibangamiye akazi kabo n’imibereho yabo, basaba ko hashyirwa imbaraga mu kubikemura kugira ngo umwuga w’ubwarimu n’uburezi muri rusange birusheho gutera imbere.

Ibi byagarutsweho ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwarimu ku nshuro ya 25.

Uyu munsi wizihijwe mu mirenge itandukanye, aho abarimu bahuriye hamwe bagasangira ibyishimo by’umunsi wabo, banaganira ku byo bagezeho ndetse n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga mu guteza imbere uburezi.

Nubwo abarimu bashimye intambwe imaze guterwa mu burezi, bagaragaje ko hakiri imbogamizi zibabangamira mu kazi no mu mibereho yabo ya buri munsi.

Muri zo harimo ikibazo cyo kubona mudasobwa, gukoresha ikoranabuhanga ridafite ibikoresho bihagije, uburyo bwo kubona inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, ndetse n’abarimu bakorera kure y’ingo zabo.

Niyimurora Marie Louise, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Akumunigo, yashimye Leta ku ntambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburezi, ariko avuga ko hakiri ikibazo cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko abarimu basabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo, nyamara bamwe muri bo badafite mudasobwa.

Ati abarimu bakeneye ibikoresho by’ikoranabuhanga byabafasha gukora akazi neza, kuko gutegereza ko umwarimu akoresha ikoranabuhanga kandi atagira mudasobwa bigora ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo asabwa.

Habyarimana Stella na we yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bikiri ikibazo ku barimu benshi, cyane cyane abafite ubushobozi buke bwo kugura mudasobwa.

Yasabye ko hashyirwaho uburyo bwafasha buri mwarimu kubona mudasobwa ndetse bakongererwa amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ikindi kibazo cyagarutsweho cyane ni uburyo umwarimu abona inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO.

Niyimurora yavuze ko iyo umwarimu ashaka inguzanyo, hari ubwo asabwa gushaka abandi barimu bamusinyira.

Yavuze ko ibi bishobora guteza ibibazo igihe uwahawe inguzanyo avuye mu kazi cyangwa akagira ikibazo cyo kwishyura, kuko bishobora kugira ingaruka ku bamushyiriye umukono.

Yatanze igitekerezo cy’uko umwarimu yakagombye kuba ashobora gufata inguzanyo ku giti cye kandi akayishyura ku giti cye, bitabaye ngombwa ko ashaka abandi barimu bamusinyira.

Nsengiyumva Sixte, uyobora ishuri rya EPADER riherereye i Nyamirambo, na we yavuze ko ikibazo cyo gushaka abasinyira umwarimu gishobora gutuma atakaza igihe kinini.

Yavuze ko hari igihe usanga abo bakorana baramaze gusinyira abandi, bityo umwarimu ushaka inguzanyo akaba ashobora kumara igihe ashakisha abandi bamufasha.

Ngendahakunze Wellars, umaze imyaka 25 mu burezi, na we yavuze ko uburyo bwo kubona inguzanyo muri Umwalimu SACCO ari kimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho n’abarimu.

Abayobozi n’abarimu bagaragaje kandi ikibazo cy’abarimu bakorera kure y’ingo zabo.

Niyimurora yasabye ko hashyirwa imbaraga mu buryo bwo guhindurira abarimu aho bakorera, buzwi nka ‘mutation’, kugira ngo abashobore gukorera hafi y’ingo zabo.

Yavuze ko umwarimu ukorera hafi y’umuryango we ashobora kubona umwanya uhagije wo kwita ku muryango, ndetse bikamufasha no gukora neza inshingano ze z’akazi.

Nsengiyumva na we yavuze ko hari abarimu bakorera kure y’imiryango yabo, bikabashyira mu buzima bwo gutunga ingo ebyiri.

Yasabye ko hashakwa uburyo bwo gufasha abarimu kubona akazi ahantu hatari kure cyane y’imiryango yabo, kugira ngo barusheho guhuza inshingano zo mu kazi n’iz’umuryango.

Abarimu bagaragaje ko hari inshingano z’uburere zigomba gusangirwa n’ishuri n’umuryango.

Byiringiro Anastase wigisha kuri Centre Scolaire Charles Lwanga i Nyamirambo, yavuze ko hari igihe umwarimu asanga yigisha umwana n’imyitwarire y’ibanze yagombye kuba yarigishijwe n’ababyeyi.

Yasabye ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga bugamije gufasha ababyeyi kumenya neza uruhare bafite mu burere bw’abana babo.

Nsengiyumva na we yavuze ko hari ababyeyi bahugiye mu gushaka amafaranga ku buryo batabona umwanya uhagije wo gukurikirana abana babo.

Yagaragaje kandi ko amakimbirane yo mu miryango ashobora kugira ingaruka ku bana no ku myigire yabo.

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kugira uruhare mu burezi, abarimu basabye ko bongererwa ubumenyi ku ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI).

Byiringiro yavuze ko amahugurwa menshi kuri AI yafasha abarimu kumenya uburyo bayikoresha mu kazi kabo no guhangana n’imbogamizi bahura na zo.

Yasabye ko abarimu badahabwa gusa ibikoresho by’ikoranabuhanga, ahubwo banahabwa ubumenyi buhagije bwo kubikoresha neza.

Nubwo abarimu bagaragaje ibibazo bikibangamiye umwuga wabo, banashimye ibikorwa bitandukanye Leta yakoze mu guteza imbere uburezi.

Byiringiro yavuze ko kongera amahugurwa ahabwa abarimu ndetse no kongera umushahara biri mu byafashije koroshya imikorere yabo.

Habyarimana Stella na we yashimiye gahunda yo gufasha abana kubona amafunguro ku mashuri.

Yavuze ko iyi gahunda yafashije mu kugabanya ikibazo cy’inzara cyatumaga bamwe mu bana batabasha gukurikira amasomo neza.

Abagize uruhare mu kwizihiza Umunsi w’Umwarimu bagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, gukemura ibibazo by’ibikoresho by’ikoranabuhanga, koroshya kubona inguzanyo, gufasha abarimu gukorera hafi y’ingo zabo no kongera uruhare rw’ababyeyi mu burere bw’abana bishobora kugira uruhare mu kurushaho kunoza uburezi.

Ku byerekeye umwanditsi

MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

Passionate Journalism Student | Digital Media & News Reporting. +250790223287

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Abarimu batize uburezi basigaye ari bake mu Rwanda, REB isobanura impamvu Uburezi

Abarimu batize uburezi basigaye ari bake mu Rwanda, REB isobanura impamvu

Inkuru Yose
Umunyeshuri w’Umunya-Uganda yakoze robot imeze nk’umuntu Uburezi

Umunyeshuri w’Umunya-Uganda yakoze robot imeze nk’umuntu

Inkuru Yose
RIB yatangaje ko abandi barimu 46 batawe muri yombi bakekwaho gufasha abanyeshuri gukopera ibizamini bya Leta Uburezi

RIB yatangaje ko abandi barimu 46 batawe muri yombi bakekwaho gufasha abanyeshuri gukopera ibizamini bya Leta

Inkuru Yose