Amakuru Agezweho
Uburezi

Abarimu batize uburezi basigaye ari bake mu Rwanda, REB isobanura impamvu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) bwatangaje ko abarimu bakora umwuga wo kwigisha mu Rwanda ariko batarize uburezi basigaye hafi kuba amateka, nyuma y’uko icyiciro cya nyuma cy’abari basigaye baherewe impamyabumenyi z’uburezi.

Ibi byatangajwe ku wa 30 Nzeri 2026, ubwo abarimu 137 bigishaga mu mashuri yisumbuye batarize uburezi bahabwaga impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu burezi.

Aba barimu barangije amasomo y’umwaka umwe yateguwe ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi na REB. Impamyabumenyi bahawe ziri ku rwego rumwe n’izihabwa abarangije amasomo ya A1 mu zindi kaminuza.

Aba barimu bari binjiye mu mwuga nyuma y’icyorezo cya Covid-19, mu gihe u Rwanda rwari rukeneye abarimu benshi kubera amashuri mashya yari amaze kubakwa.

Muri icyo gihe, byabaye ngombwa ko hashakwa n’abantu bari bafite impamyabumenyi ya mbere ya kaminuza mu yandi masomo, nubwo batari barize uburezi, kugira ngo bafashe mu kwigisha abanyeshuri.

Kuva icyo gihe, REB na Kaminuza y’u Rwanda batangiye gahunda zo kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’umwuga wo kwigisha, kugira ngo barusheho kugira ubushobozi bukenewe mu kazi bakora.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko kongera ubumenyi bw’abarimu no guteza imbere ubunyamwuga ari imwe mu nkingi zo kuzamura ireme ry’uburezi.

Yagaragaje ko ikinyejana cya 21 gisaba umwarimu ufite ubumenyi bujyanye n’igihe, by’umwihariko ubushobozi bwo gukoresha uburyo butandukanye mu kwigisha no gufasha abanyeshuri bose.

Ati: “Abarimu bize uburezi bamenya neza uko bakurikirana abana bigisha bose, ntawe usigaye inyuma.”

Yavuze kandi ko ikoranabuhanga rimaze kugira uruhare rukomeye mu burezi, bityo abarimu bakaba bagomba kugira ubumenyi bubafasha kurikoresha mu kwigisha.

Dr. Mbarushimana yavuze ko impamyabumenyi bahawe ari intambwe ikomeye, ariko ko urugendo rwo guteza imbere ubunyamwuga bw’abarimu rutagarukira aho.

Ati: “Nta barimu batize uburezi tugifite. Nk’abigishaga mu mashuri abanza batabyize bose ubu twarabahuguye na bo tuzabaha impamyabushobozi z’uburezi mu gihe cya vuba.”

Yongeyeho ko u Rwanda ubu ruri mu murongo wo kwakira mu mwuga wo kwigisha cyane cyane abize uburezi.

Umuyobozi wa Koleji y’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nsanganwimana Florien, yavuze ko iyi Koleji yagize uruhare mu guhugura abarimu bari basanzwe mu mwuga kugira ngo bongere ubumenyi mu burezi.

Yavuze ko kuva mu 2019, Koleji y’Uburezi yahuguye abarenga 3.200 bigisha Imibare na Siyansi mu mashuri yisumbuye.

Yagaragaje kandi ko abarenga 25.000 bigisha mu mashuri abanza mu masomo atandukanye na bo bahuguwe.

Ibi bigaragaza gahunda imaze igihe yo gufasha abarimu bari barinjiye mu mwuga badafite ubumenyi bwihariye mu burezi kugira ngo babashe kwigisha bafite ubushobozi bujyanye n’umwuga.

Nubwo abarimu batize uburezi bari basanzwe mu mwuga bagiye guhabwa amahugurwa n’impamyabumenyi, Kaminuza y’u Rwanda na REB bavuga ko abarimu bazakomeza gusabwa kwitabira andi mahugurwa.

Muri ayo mahugurwa harimo ajyanye n’ikoranabuhanga, Ubwenge Buhangano, indimi n’ibindi bijyanye n’impinduka ziri mu mwuga wo kwigisha.

Intego ni ugukomeza gufasha abarimu kumenya uburyo bushya bwo kwigisha no guhangana n’ibikenerwa mu burezi bwo muri iki gihe.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu 122.828 bigisha mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Aba barimu bariyongereyeho 9.280 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Gahunda yo guha abarimu ubumenyi mu burezi ikomeje kuba imwe mu nzira zashyizwe imbere mu rwego rwo kongera ubunyamwuga bw’abarimu no guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ku byerekeye umwanditsi

MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

Passionate Journalism Student | Digital Media & News Reporting. +250790223287

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Umunyeshuri w’Umunya-Uganda yakoze robot imeze nk’umuntu Uburezi

Umunyeshuri w’Umunya-Uganda yakoze robot imeze nk’umuntu

Inkuru Yose
RIB yatangaje ko abandi barimu 46 batawe muri yombi bakekwaho gufasha abanyeshuri gukopera ibizamini bya Leta Uburezi

RIB yatangaje ko abandi barimu 46 batawe muri yombi bakekwaho gufasha abanyeshuri gukopera ibizamini bya Leta

Inkuru Yose