Amakuru Agezweho
UBUZIMA

Nyanza: Umwana w'umukobwa yarohamye mu mugezi w'Akanyaru arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko yarohamye mu mugezi w’Akanyaru arapfa, ubwo yari yajyanye na bagenzi be koga. Umurambo we wabonetse ku wa 15 Ukwakira 2026, nyuma y’umunsi umwe yarohamye.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza.

Amakuru yatangajwe n’IGIHE avuga ko uyu mwana yarohamye ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo yari yagiye koga mu mugezi w’Akanyaru ari kumwe n’abandi bana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Burezi Eugene, yavuze ko ubuyobozi bwamenye iby’uru rupfu, bugakuramo umurambo w’umwana bukawohereza mu Karere ka Gisagara, aho basanze yarakomokaga.

Yagize ati: “Ni byo koko twamenye amakuru tubona umurambo we tuwukuramo tuwohereza mu karere ka Gisagara kuko twasanze ariho yari yakomotse.”

Nyuma y’iyi mpanuka, Burezi Eugene yasabye ababyeyi kujya bakurikirana abana babo, bakamenya aho bari n’ibyo bakora kugira ngo bafashe kwirinda impanuka zishobora gutwara ubuzima bwabo.

Iyi mpanuka iributsa ababyeyi n’abarezi ko gukurikirana abana no kubigisha kwirinda ibyago biri mu bidukikije ari ingenzi mu kurengera ubuzima bwabo.

Ku byerekeye umwanditsi

MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

Passionate Journalism Student | Digital Media & News Reporting. +250790223287

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye UBUZIMA

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye

Inkuru Yose
Amajyepfo: Polisi yahuguye abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ku gukumira inkongi UBUZIMA

Amajyepfo: Polisi yahuguye abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ku gukumira inkongi

Inkuru Yose
Papa Leo XIV yakize kanseri yo mu bihaha UBUZIMA

Papa Leo XIV yakize kanseri yo mu bihaha

Inkuru Yose