Amakuru Agezweho
UBUZIMA

Muhanga: Umuyobozi wa G.S Kabgayi B yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Kabgayi B, Frère Musanganya Simweragi Christophe, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya 774.102 Frw, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko zitavuga ukuri.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Frère Musanganya Simweragi Christophe ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko zitavuga ukuri, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu.

Mu cyemezo cy’urukiko cyo ku wa 15 Ukwakira 2026, rwanategetse ko asubiza mu isanduku ya Leta amafaranga 1.032.000 Frw yanyereje.

Frère Musanganya asanzwe afungiye mu Igororero rya Muhanga. Yareganwe n’abandi barimo Sifa Marie Louise, wari ushinzwe gucunga umutungo w’ishuri rya G.S Kabgayi B.

Sifa na we yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya 673.875 Frw. Urukiko rwamutegetse gusubiza mu isanduku ya Leta amafaranga 898.500 Frw yanyereje. Na we asanzwe afungiye mu Igororero rya Nyamagabe.

Mu Ugushyingo 2025, Akarere ka Muhanga katanze ikirego mu Bugenzacyaha nyuma y’ubugenzuzi bwari bwakorewe ku ishuri rya G.S Kabgayi B, bukagaragaza ko hari umutungo ukekwaho kunyerezwa.

Nyuma y’icyo kirego, inzego zibifitiye ububasha zataye muri yombi Frère Musanganya Simweragi Christophe na Sifa Marie Louise.

Iperereza ryanakorewe abandi bantu barindwi bari mu kanama gashinzwe amasoko y’ishuri. Abo ni Ayabagabo Benoît, Mitindo Gaeta, Utamuriza Marie Solange, Nzakamwita Bertin, Muhimpundu Marie Chantal, Nirere Marie Gorette na Nyampinga Valentine.

Ku wa 16 Nzeri 2026, urubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, aho abaregwa bakurikiranweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura inyandiko, gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe abaregwa bose bahakanaga ibyaha bashinjwaga, bagasaba urukiko kubagira abere.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko Nzakamwita Bertin, Utamuriza Marie Solange, Nyampinga Valentine, Ayabagabo Benoît, Muhimpundu Marie Chantal, Nirere Marie Gorette na Mitindo Gaeta batahamijwe icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko kandi rwemeje ko Frère Musanganya na Sifa basonewe amagarama y’urubanza kubera ko baburanye bafunze.

Mu gusoza, urukiko rwibukije ko umuntu utanyuzwe n’icyemezo cyarwo afite iminsi 30 yo kujurira, ibarwa uhereye igihe urubanza rusomewe.inkuru dukesha ikinyamakuru igihe

Ku byerekeye umwanditsi

MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

Passionate Journalism Student | Digital Media & News Reporting. +250790223287

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye UBUZIMA

Agakiriro ka Gisozi: Inkongi isize umucuruzi mu gihombo gikomeye

Inkuru Yose
Amajyepfo: Polisi yahuguye abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ku gukumira inkongi UBUZIMA

Amajyepfo: Polisi yahuguye abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ku gukumira inkongi

Inkuru Yose
Papa Leo XIV yakize kanseri yo mu bihaha UBUZIMA

Papa Leo XIV yakize kanseri yo mu bihaha

Inkuru Yose