Abapolisi bashya 1.652 bishimiye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, babigaragaza mu mbyino n’indirimbo mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, aho bagaragaje ko biteguye kuzuza inshingano zo kurinda igihugu n’abagituye.
Aba bapolisi bagaragaje ibyishimo n’ishema batewe no kwinjira muri uru rwego rushinzwe umutekano, baririmba indirimbo igira iti: “Kurinda Abanyarwanda twararahiye, impande n’impande twarakaniye.”
Iyi ndirimbo igaragaza umuhigo aba bapolisi bashya biyemeje wo kurinda Abanyarwanda no gukorera igihugu, bubahiriza indahiro barahiriye.
Kwinjira kwabo muri Polisi y’u Rwanda bibongerera inshingano zo kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, kurengera abaturage no gukorera igihugu mu bunyangamugayo no kubahiriza amategeko.
