Umunyarwandakazi Masengesho Yvonne yegukanye umudali wa zahabu wa mbere w’u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026, nyuma yo kwegukana isiganwa ryo gusiganwa n’ibihe mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19.
Masengesho yageze kuri iyi ntsinzi ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, nyuma yo gukoresha iminota 15 n’amasegonda 37 ku ntera y’ibilometero 10,2, atsinda abandi bakinnyi bari bahanganye muri iri rushanwa.
Umunya-Misiri El Sayed Joudy yegukanye umwanya wa kabiri, akoresheje igihe kiruta icya Masengeshoho amasegonda 3 n’ibice 526, mu gihe Umunya-Ethiopia Gimbato Rahel yabaye uwa gatatu, arushwa amasegonda 31 n’ibice 537.
Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda umudali wa zahabu rukirimo gutangira Shampiyona Nyafurika y’Amagare, iba intangiriro nziza ku ikipe y’Igihugu yitabiriye iri rushanwa ifite abakinnyi 29 mu byiciro bitandukanye.
Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026 iri kubera i Kisumu muri Kenya, ikaba ihuza abakinnyi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahatanira imidali mu byiciro bitandukanye.
Nyuma y’intsinzi ya Masengesho, amarushanwa akomeje ku wa Gatatu hateganyijwe amasiganwa arimo iry’amakipe avanze rizwi nka Mixed Relay, ndetse n’amasiganwa yo mu muhanda mu byiciro by’abakinnyi batarengeje imyaka 17 na 19, abatarengeje imyaka 23 n’abakuru.
Umudali wa zahabu wa Masengesho Yvonne ni intambwe ikomeye ku ikipe y’u Rwanda muri iri rushanwa, mu gihe abandi bakinnyi b’u Rwanda bakomeje guhatanira imyanya myiza mu byiciro bitandukanye.
