Amakuru Agezweho
Politics

ucyekwaho Uruhare muri Jenoside Yasabiwe igihano cya Burundu

Ubushinjacyaha bwo mu Buholandi bwasabiye igifungo cya burundu Eugène Ndereyimana, umugabo ukomoka mu Rwanda, bumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi byatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, mu rukiko rwo mu mujyi wa La Haye, aho ubushinjacyaha bwavuze ko Ndereyimana yagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Mu iburanisha ryabereye mu rukiko rwa La Haye, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ndereyimana, wari umuyobozi ukomeye mu gace yakoreragamo icyo gihe, ya shyigikiye kandi agafasha ibikorwa byo kwica Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Abashinjacyaha bavuze ko ubushakashatsi bwakozwe ndetse n'ubuhamya bwatanzwe n'abarokotse Jenoside bwerekana ko uregwa yagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibikorwa by'ubwicanyi byakorewe abaturage bari bahungiye ahantu hatandukanye muri Kibuye.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ibyaha akurikiranyweho birimo Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara. Bwashimangiye ko uburemere bw'ibyaha bumusabira igifungo cya burundu.

Ku ruhande rw'uregwa, abamwunganira bavuze ko atemera ibyo aregwa kandi ko azakomeza kwiregura imbere y'urukiko. Bagaragaje ko ubushinjacyaha butatanze ibimenyetso bihagije byamuhamya uruhare rutaziguye muri Jenoside.

Urubanza rukomeje gukurikiranwa n'imiryango iharanira ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abaturage bo mu Rwanda n'u Buholandi.

Urukiko rwa La Haye rutegerejweho gutangaza umwanzuro warwo nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n'ingingo zose zatanzwe n'impande zombi. Nahamwa n'ibyaha aregwa, Eugène Ndereyimana ashobora guhabwa igifungo cya burundu, kikaba kimwe mu bihano bikomeye biteganywa n'amategeko y'u Buholandi ku byaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

HATANGIJWE GAHUNDA YO GUTAHA KU BANYARWANDA BARI MURI RDC Politics

HATANGIJWE GAHUNDA YO GUTAHA KU BANYARWANDA BARI MURI RDC

Inkuru Yose
RWANDA NA NIGERIA BYASINYANYE AMASEZERANO YO GUTEZA IMBERE ISHORAMARI N’ISOKO RY’IMARI MURI AFURIKA. Politics

RWANDA NA NIGERIA BYASINYANYE AMASEZERANO YO GUTEZA IMBERE ISHORAMARI N’ISOKO RY’IMARI MURI AFURIKA.

Inkuru Yose
Urukiko rw' I Paris rwateye utwatsi impapuro z'ubujurire za Charles onana Politics

Urukiko rw' I Paris rwateye utwatsi impapuro z'ubujurire za Charles onana

Inkuru Yose