Amakuru Agezweho
Politics

U Rwanda rwabaye urwa kabiri ku Isi mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire

Ubushakashatsi bwakozwe na Chandler Governance Group yo muri Singapore bwagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire, rukaba n’urwa 11 mu bihugu bifite ubuyobozi bureba kure.

Ibi byagarutsweho ku wa 22 Ukwakira 2026 i Kigali, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi ku miyoborere, burimo ibipimo mpuzamahanga bizwi nka Chandler Good Government Index (CGGI).

CGGI ni ubushakashatsi bupima imiyoborere y’ibihugu, bukaba bwarakorewe ku bihugu 133 bihagarariye 94% by’abatuye Isi.

Bushingiye ku nkingi zirindwi zirimo kugira inzego zikomeye, amategeko n’amabwiriza bihamye, ubuyobozi bureba kure, guteza imbere abaturage no kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga.

Muri rusange, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 62 ku Isi mu bipimo by’imiyoborere byakozwe, rukaba urwa kabiri muri Afurika nyuma ya Mauritius, iri ku mwanya wa 55 ku Isi.

Muri uru rutonde, u Rwanda rwaje imbere ya Botswana iri ku mwanya wa 70, Maroc iri ku wa 79, Tanzania iri ku wa 80 na Afurika y’Epfo iri ku wa 85.

Mu bipimo byihariye, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 11 ku Isi mu kugira ubuyobozi bureba kure, rukaba urwa mbere muri Afurika muri iyi nkingi.

Nanone, rwaje ku mwanya wa gatatu ku Isi mu bushobozi bwo kwihanganira ibihe bikomeye no gushakira ibisubizo ibibazo bivuka, rurenza ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Busuwisi muri iki gipimo.

Umuyobozi ushinzwe Ubumenyi muri Chandler Governance Group, Dinesh Naidu, yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko kugira ubukungu bukomeye atari byo byonyine bigena imikorere ya Guverinoma.

Yagize ati: “U Rwanda rugaragaza ko urwego rw’amikoro y’igihugu atari rwo rwonyine rugena uko Guverinoma ikora neza. Amanota yarwo mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire no mu bushobozi bwo kujyana n’impinduka ari mu meza cyane ku Isi.”

Naidu yavuze kandi ko guhuza amakuru agaragaza imiterere y’igihugu n’ibipimo mpuzamahanga bifasha inzego za Leta kumenya ibikwiye kunozwa no gushyira imbere ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Usengumukiza Félicien, yavuze ko u Rwanda na Chandler Governance Group bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bushakashatsi ku miyoborere.

Yasobanuye ko guhuza ibipimo by’impande zombi bifasha kugereranya ibyavuye mu bushakashatsi no kumenya aho buri ruhande ruhagaze.

Yagize ati: “Icyo kintu cyo kuba hari aho duhuriyeho, bidufasha kumenya ko turi mu murongo mwiza cyangwa na bo bari mu murongo mwiza mu bijyanye no kungurana ibitekerezo cyangwa se kunganirana.”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, na we yavuze ko guhuza ubushakashatsi bw’uru rwego n’ubwa CGGI bifasha gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso bifatika.

Yagaragaje ko ubu buryo bufasha kunoza imikorere, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa no gutuma ababishinzwe babazwa inshingano zabo.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi biha u Rwanda ibipimo rushobora gukoresha mu gusuzuma aho rugeze mu miyoborere no kumenya ibikwiye gukomeza kunozwa kugira ngo ibikorwa bya Leta birusheho kugirira abaturage akamaro.


Ku byerekeye umwanditsi

MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

Passionate Journalism Student | Digital Media & News Reporting. +250790223287

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Trump yareze Alaska ashaka kuburizamo kwemeza ibyavuye mu matora ya Sena Politics

Trump yareze Alaska ashaka kuburizamo kwemeza ibyavuye mu matora ya Sena

Inkuru Yose
FRN yagarutse ku bumwe n’ingamba za politiki mu nama yahuje abayobozi bayo Politics

FRN yagarutse ku bumwe n’ingamba za politiki mu nama yahuje abayobozi bayo

Inkuru Yose
Umutekano wagize 90,15%, serivisi zigwa kuri 68,4% Politics

Umutekano wagize 90,15%, serivisi zigwa kuri 68,4%

Inkuru Yose