Amakuru Agezweho
Sports

Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali

.Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri izabahuza na Mali mu itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON 2027).

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni bwo bamwe mu bakinnyi bahamagawe bageze kuri hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho bagiye gukorera umwiherero wo kwitegura iyi mikino.

Mu bakinnyi bamaze kugera mu mwiherero, abenshi bakina muri shampiyona y’u Rwanda. Harimo Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert na Uwiyaremye Fidal bakinira APR FC.

Hari kandi Uwumukiza Obed, Ganijuru Ishimwe, Iradukunda Elie Tatou na Mugisha Yves bakinira Rayon Sports, Niyongira Patience wa Police FC ndetse na Hamis Hakim wa Kiyovu Sports.

Mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, umunyezamu Ntwari Fiacre ukinira Kruger United yo muri Afurika y’Epfo ni we wabimburiye abandi kugera mu mwiherero.

Abandi bakinnyi bamaze kugera mu mwiherero ni Niyomugabo Claude, Muhire Kevin na Nshuti Innocent, bamaze iminsi badafite amakipe bakinira.

Iyi mikino ibiri ifite akamaro kanini ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, kuko u Rwanda na Mali biri ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri mu Itsinda K, buri kipe ikaba ifite amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Umukino ubanza uzabera i Bamako muri Mali ku wa 13 Ugushyingo 2026, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera kuri Sitade Amahoro i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Amavubi yageze muri iyi mikino afite intsinzi ebyiri zikurikirana. Yatsinze Liberia ibitego 3-1, mbere yo gutsindira Cap-Vert ku kibuga cyayo ibitego 2-1.

Ku ruhande rwa Mali, na yo yatangiye urugendo rwo gushaka itike itsinda Cap-Vert ibitego 3-1, itsinda na Liberia igitego 1-0.

Iyi mikino izaba ari ingenzi ku makipe yombi mu guhatanira imyanya ya mbere mu itsinda no gukomeza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ku byerekeye umwanditsi

Mr. CYIZA Theogene

Journalism student and passionate young journalist focused on accurate reporting, digital media and impactful storytelling. +250791972215

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Mashami Vincent yaciye agahigo muri Tanzania Sports

Mashami Vincent yaciye agahigo muri Tanzania

Inkuru Yose
Carrick na Fernandes bagiranye ibiganiro byo gukemura ubwumvikane buke muri Manchester United Sports

Carrick na Fernandes bagiranye ibiganiro byo gukemura ubwumvikane buke muri Manchester United

Inkuru Yose
U Rwanda rwongeye kwegukana imidali muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare Sports

U Rwanda rwongeye kwegukana imidali muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Inkuru Yose