Amakuru Agezweho
UBUZIMA

Rwanda: Abantu 23 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura y’Umuhindo

Abantu 23 bamaze guhitanwa n’ibiza bitandukanye byatewe n’imvura y’Umuhindo yo mu mezi ya Nzeri na Ukwakira 2026, mu gihe hari n’ibikorwaremezo byangiritse hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi no gukumira Ibiza muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Adalbert Rukebanuka, yavuze ko mu bahitanywe n’ibi biza harimo abagwiriwe n’ibirombe ndetse n’abishwe n’inkuba.

Yasobanuye kandi ko umuyaga mwinshi wibasiye uduce dutandukanye wangije inyubako, aho watwaye ibisenge by’amashuri n’izindi nyubako, bigira ingaruka ku bikorwa by’abaturage.

Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ibiza no kurinda ubuzima bw’abaturage, inzego zibishinzwe zikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo gukumira no guhangana na byo.

Muri izo ngamba harimo gukora ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwirinda ibiza, gusesengura no kumenya ahantu hashobora kwibasirwa na byo, ndetse no gushyiraho abantu bashinzwe gukurikirana ibyo bice kugira ngo ibibazo bishobore kumenyekana hakiri kare.

Izi ngamba zigamije gufasha abaturage kumenya ibyago bashobora guhura na byo, gufata ingamba zo kubyirinda no kugabanya ibihombo by’ubuzima n’iby’umutungo biterwa n’ibiza.

Abaturage barasabwa gukomeza kwitwararika mu gihe cy’imvura, kwirinda ahantu hashobora guteza ibyago birimo ibirombe bishobora gusenyuka, no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe.

Ku byerekeye umwanditsi

Mr. CYIZA Theogene

Journalism student and passionate young journalist focused on accurate reporting, digital media and impactful storytelling. +250791972215

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Ese kumara igihe kirekire udakora imibonano mpuzabitsina bishobora kugira ingaruka? UBUZIMA

Ese kumara igihe kirekire udakora imibonano mpuzabitsina bishobora kugira ingaruka?

Inkuru Yose
Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abangavu benshi bamaze gusama UBUZIMA

Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abangavu benshi bamaze gusama

Inkuru Yose
Urwanda rugiye gutangira gukwirakwiza umuti urinda SIDA UBUZIMA

Urwanda rugiye gutangira gukwirakwiza umuti urinda SIDA

Inkuru Yose