Amakuru Agezweho
UBUZIMA

Urwanda rugiye gutangira gukwirakwiza umuti urinda SIDA

Guhera ku wa 1 Ukuboza 2026, u Rwanda ruzatangira gukwirakwiza umuti wa Lenacapavir, ugamije gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA (VIH), uterwa mu rushinge rumwe rukamara amezi atandatu rutanga uburinzi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko uyu muti uzwi ku izina ry’ubucuruzi rya Yeztugo, uzatangirwa ku bigo nderabuzima 12 byatoranyijwe mu gihugu hose, mu gihe u Rwanda n’isi bizaba byizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.

Nk’uko ikinyamakuru The New Times cyabitangaje, Lenacapavir yageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2026.

Umukozi wa RBC ushinzwe gahunda zo gukumira ubwandu bwa VIH mu byiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kuyandura, Dr. Zephanie Nzeyimana, yavuze ko uyu muti uzatangwa ku buntu, ukunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda kwandura iyi virusi.

Mu cyiciro cya mbere, Lenacapavir izahabwa abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH, barimo abakora uburaya, abagabo baryamana n’abandi bagabo ndetse n’abantu bashakanye cyangwa bakundana n’abafite virusi itera SIDA ariko bo batarayandura.

Dr. Nzeyimana yasobanuye ko ubushobozi bw’amikoro bw’umuntu butazaba inzitizi yo kubona uyu muti, kuko uzatangwa ku buntu. Icyakora, hari izindi serivisi z’ubuvuzi zijyana no kuwuhabwa zishobora kwishyurwa hakurikijwe ubwishingizi umuntu afite, burimo Mituweli n’ubundi bwishingizi bw’ubuzima.

Yagize ati: “Lenacapavir izatangwa mu gihe ibinini bya PrEP bifatwa buri munsi bizakomeza kuboneka, kimwe n’urundi rushinge rwa Cabotegravir. Abazahabwa Lenacapavir bazatoranywa hashingiwe ku byago bafite byo kwandura, barimo abakora uburaya, abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abashakanye n’abanduye virusi itera SIDA.”

Mu cyiciro cya mbere, uyu muti uzatangirwa mu Ntara zose uko ari enye no mu Mujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali, ibigo nderabuzima byatoranyijwe ni Remera na Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Kabusunzu mu Karere ka Nyarugenge na Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Lenacapavir izatangirwa ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, ibigo byatoranyijwe ni Rubengera na Gisenyi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, uyu muti uzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Muhoza na Kinigi.

Mu Ntara y’Amajyepfo, ibigo byatoranyijwe ni Gitarama na Rango.

Ibi bigo bizajya bifashwa n’ibitaro by’uturere biherereye hafi yabyo mu rwego rwo koroshya itangwa ry’uyu muti no gukurikirana abawuhabwa.

Gutangira gukwirakwiza Lenacapavir bije mu gihe u Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu gukumira ubwandu bushya bwa VIH, kuvura no kwita ku bantu babana n’iyi virusi.

Imibare ya RBC yo mu 2025 igaragaza ko abantu bagera ku 234.000 babana na virusi itera SIDA mu Rwanda.

Iyo mibare igaragaza kandi ko igipimo cy’ubwandu mu Banyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 cyageze kuri 2,2%, kivuye kuri 2,7% mu myaka yashize.

Mu bagore bari muri iki kigero cy’imyaka, igipimo cy’ubwandu kiri kuri 2,8%, mu gihe mu bagabo kiri kuri 1,5%.

U Rwanda rugiye gutangira gukwirakwiza uyu muti rukurikira ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya na Uganda, na byo biri mu bihugu byatangiye ibikorwa byo kuwugeza ku bawukeneye.

Ku byerekeye umwanditsi

Mr. CYIZA Theogene

Journalism student and passionate young journalist focused on accurate reporting, digital media and impactful storytelling. +250791972215

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Ese kumara igihe kirekire udakora imibonano mpuzabitsina bishobora kugira ingaruka? UBUZIMA

Ese kumara igihe kirekire udakora imibonano mpuzabitsina bishobora kugira ingaruka?

Inkuru Yose
Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abangavu benshi bamaze gusama UBUZIMA

Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abangavu benshi bamaze gusama

Inkuru Yose
Rwanda: Abantu 23 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura y’Umuhindo UBUZIMA

Rwanda: Abantu 23 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura y’Umuhindo

Inkuru Yose